Amajyaruguru : Insengero zigera kuri 55 zishobora zigiye gusenywa.

Mu Ntara y’Amajyaruguru haravugwa insengero 55 zigiye gusenywa kubera kutuzuza ibisabwa, nk’uko bigaragara ku rutonde rwamaze gusohoka rukomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Mu Karere ka Rulindo, niho hagaragara umubare minini w’insengero zizasenywa aho ari 39, mu Karere ka Musanze hakazasenywa insegero eshanu, insengero umunani mu Karere ka Burera n’insengero eshatu mu Karere ka Gicumbi.

Akarere ka Gakenke ni ko katagaragaye kuri urwo rutonde, aho bivugwa ko ari akarere kashyize imbaraga mu kuvugurura insengero, Nk’uko bigaragara kuri urwo rutonde mu mashusho, biragaragarira amaso ko zimwe muri zo zitujuje ubuziranenge aho zimwe zubatse nk’igisharagati cyangwa igihangari, aho zishobora gushyira ubuzima bw’abazisengeramo mu kaga.

N’ubwo ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru butaremeza urwo rutonde ku mugaragaro, mu makuru abayobozi b’izi nsengero zigiye gufungwa bahaye Kigali Today dukesha iyi nkuru, bavuze ko abayobozi b’Imirenge izo nsengero zubatsemo bamaze kubateguza ko insengero zabo zigiye gusenywa.

Mu mpamvu zitangwa, harimo kuba inyubako z’urusengero zishaje, kuba rwubatse mu manegeka, kuba rudafite ubwiherero bwujuje ibyangomwa, kuba rutagira imihanda, kuba inyubako yubakishije inkarakara na fondasiyo idakomeye, kuba rwubatse mu baturage hagati n’izindi.

Izo nsengero zigiye gusenywa, ziri mu ziheruka gufungwa, bamwe mu bayobozi b’izo nsengero bakavuga ko icyo cyemezo kibakomereye, kubera ko badafite ubushobozi bwo kugura ubundi butaka no kubona ubushobozi bwo kubaka.

Ngo impamvu zibatera kubura ubushobozi, n’uko batari kubona uburyo bwo kwegeranya abakirisitu babo basa n’abatatanye kubera kudaterana, bakavuga ko akenshi ubushobozi babukura muri abo bakirisitu batari guterana.

Umwe yagize ati: “Ni byo, ayo makuru nayahawe na Gitifu w’Umurenge, n’urwo rutonde narubonye ntegereje kumenya neza ikirakurikiraho, ubwo bazaduhamagara badukoreshe inama, gusa turi mu bibazo bikomeye, bakimara kudufungira twari turi kwisakasaka ngo twuzuze ibyo twasabwe none haje ikindi cyemezo cyo gusenya, ntitworohewe”.

Undi ati “Gitifu wacu w’Umurenge yaje ambwira ko urusengero rugiye gusenywa kuko rwubatse habi, gusa ntabwo yavuze igihe cyo kubishyira mu bikorwa, gusa yambwiye ko twashakisha ikibanza ahandi twazamara kukibona tukaba twakwaka uburenganzira bwo kubaka”.

Akomeza agira ati “Byadutunguye, ngo aho urusengero rwubatse ni mu manegeka kandi abaturage bahatuye bo ntacyo bababwiye, ibaze urusengero ntwubatse mu 1998 kuba ari bwo babonye ko ruri mu manegeka”.

Uwo mushumba yavuze ko baremerewe no kubona ubushobozi bwo kubaka urusengero rushya, dore ko ngo guhuza abakirisitu ngo babagezeho icyo kibazo bitaboroheye kubera ko urusengero rwafunzwe.

Ati “Ntabwo hazabura abantu bacika intege bakareka gusenga, abakirisitu bakomeje kugwa pe, kuko no muri COVID-19 insengero zarahagaze abakirisitu baragwa kandi ari igihe gito, ubu nta buryo twabona tubahuza ngo tubagezeho ibibazo by’itorero, birahenze kugura ubutaka bungana na ½ cya hegirari, ntabwo twapfa kuyabona pe”.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *