Jennifer Lopez yasabye gatanya n’umugabo we Ben Affleck, nawe uzwi cyane mu bya filimi, nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri Amerika n’ahandi bivuga ko wari umwe mu miryango (couples) zizwi cyane kurusha izindi muri Hollywood.
Iyo ‘couple’ ya Jennifer Lopez na Ben Affleck yari yarahawe akazina k’agahimbano ka ‘Bennifer’, hakubiyemo amazina y’abo bombi, nyuma yo kwambikana impeta mu Mujyi wa Las Vegas muri Nyakanga 2022, ubwo hakaba hari hashize imyaka 18 bahagaritse urukundo rwabo rwa mbere, mu 2004, kuko bari baratangiye gukundana mu 2002,
mu gihe bakinaga muri Filimi yitwa Gigli, biteganyijwe ko bazashyingiranwa muri uwo mwaka wa 2004, ariko bahita babihagarika, bivuze ko ubukwe bwabo bwo mu 2022, yari amahirwe ya kabiri kuri bo.
Ku wa Kabiri tariki 20 Kanama 2024, nibwo Jennifer Lopez yatanze inyandiko zo gusaba gatanya mu rukiko rukuru rw’i Los Angeles, nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru l’Union, nubwo cyavuze ko umuvugizi wa Lopez atigeze ashaka kugira icyo abivugaho.
Bivugwa ko hari hashize amezi menshi humvikana ibihuha bijyanye n’uko urukundo hagati ya Jennifer Lopez ( umunya-muziki akaba n’umunyarwenya) w’imyaka 55 n’umukunzi we w’umukinnyi wa Filimi akanazitunga w’imyaka 52 y’amavuko rwaba rutameze neza.
Mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga kandi ubwo Jennifer Lopez yizihizaga isabukuru ye, yayikoze atari kumwe n’umukunzi we, ndetse mu butumwa burebure yashyize ku rubuga rwa Instagram yashimiye abafana be, umuryango we n’inshuti ze, ariko ntiyagira icyo avuga ku mugabo we.
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga 2024 kandi, nibwo Lopez n’umugabo we bagurishije inzu yabo nziza yari ahitwa i Beverly Hills, bari bamaze umwaka umwe baguze, bahuriye hamwe nk’uko bitangazwa ku rubuga rwa TMZ.