Kidum ufite igitaramo ejo, yamaze kugera i Kigali.

Kidum uri mu bahanzi b’abanyamahanga bamaze gukorera ibitaramo byinshi mu Rwanda, yageze i Kigali aho ategerejwe na benshi mu gitaramo ahafite.

Ubwo yageraga mu Rwanda, uyu muhanzi yavuze ko abantu bagomba kwitegura kubyina kuko abahishiye byinshi. Yagize Ati “Abantu bazaze babyiteguye. Ibanga [ryo kuba nkikora umuziki] ni ukumenya akazi kawe, umenya ibyo uha abantu kuko akazi kanjye gafite isuku. Amagambo yanjye aguma ku mitima y’abantu igihe kirekire.”

Agiye gukorera mu Rwanda igitaramo yise ‘Soirée dancente’ kizabera mu Mujyi wa Kigali ku wa 23 Kanama 2024, Iki gitaramo Kidum avuga ko ari icyo kwishimana n’abakunzi be b’igihe kirekire amaze kugira mu Rwanda n’ibitaramo birenga ijana amaze gukorera mu rw’imisozi igihumbi.

Ni igitaramo kizabera muri Camp Kigali ku wa 23 Kanama 2024, aho kwinjira bizaba ari ibihumbi 15 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 20 Frw mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi 200Frw ku meza ariho n’icupa ry’umuvinyo.

Imyaka irenga 21 igiye gushira kuva Kidum yatangira gutaramira mu Rwanda.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *