Nicki Minaj yashyize umucyo kubyo guhagarika umuziki

Umuraperikazi w’umunyamerika Nicki Minaj, yanyomoje amakuru yavugaga ko agiye gufata ikiruhuko mu muziki.

Mu butumwa yacishije kuri X, yavuze ko ntaho ateze kujya, bityo ko abakunzi be bareka gukuka umutima.

Nicki Minaj yaherukaga gufata akaruhuko mu muziki mu Ukuboza 2019, byari nyuma y’amezi abiri ashakanye na Kenneth Petty.

Icyo gihe yagarutse nyuma ya tariki 30 Nzeri 2020 ubwo yari amaze kwibaruka umwana w’umuhungu.

Nicki Minaj ahakanye ibyo gufata akaruhuko, nyuma y’uko yaherukaga gutangaza ko bitewe n’uburyo album yise ‘Pink Friday 2’ yakiriwe neza, ubu ari gukora ikindi gice cyayo yise ‘Pink Friday 3’ kizajya hanze vuba.

Ibitaramo bizenguruka imijyi itandukanye yo muri Amerika n’Uburayi yakoze amenyekanisha iyi album, ‘Pink Friday 2’, byamuhesheje amahirwe yo kuba umuraperikazi wa mbere mu mateka wakoze ibitaramo bikinjiza akayabo kangana na miliyoni $108.

Ibi kandi byatumye ahita ajya ku mwanya wa Kane w’abaraperi bakoze ibitaramo bikinjiza agatubutse kurusha ibindi mu mateka y’iyi njyana.

Ibi ni ibitaramo bigera kuri 70 yakoze mu mpande z’Isi, aho yabitangiye muri Werurwe 2024 acuruzamo amatike arenga 750,000.

Nicki Minaj aremeza adateze kongera gufata akaruhuko mu muziki 

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *