Umugore ukora muri Banki yahuye n’uruva gusenya nyuma yo kurangira abajura umukiriya wabikuje menshi ngo bamwambure

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwizwa amashusho bivugwa ko ari ay’umukozi wo muri banki imwe muri Afurika y’Epfo,watezwe n’abaturage benshi baramukubita bamwambika ubusa bamushinja kubateza ibisambo.

Uwashyize hanze amashusho y’uyu mugore yavuze ko iyo yabikuriraga amafaranga umukire muri Banki ikomeye,yahitaga ahamagara amabandi akayamuteza bakamutega bakamwambura.

Nyuma y’uko abaturage bamuvumbuye,bamutegeye mu nzira baramukubita cyane nkuko amashusho abigaragaza,bamwambika ubusa, abura umutabara.

Nta kuri nyako kwigeze gutangazwa kuri iyo videwo yashyizwe ku rubuga rwa X rwahoze ari Twitter n’uwitwa Daniel Marven.

Uyu yavuze ko abo bajura bakimara gufatwa bavuze ko uyu mugore ukora muri Banki ariwe ubarangira umuntu abikuriye amafaranga menshi bakamukurikira bakamwambura.

Abo bajura ngo bakurikiraga uyu mukiriya wabikuje amafaranga menshi,bitwaje intwaro mpaka bamwatse ibyo afite.

Icyakora uyu ntiyavuze igihe naho ibi bintu byabereye.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: FRATERNE MUDATINYA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *