Umuhanzi Rugamba Yverry [Yverry] yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ye nshya “Njyenyine” yakoranye na Butera Knowless. Ibaye indirimbo ya mbere aba bombi bakoranye nyuma y’igihe buri umwe ari mu muziki.
Yverry yaherukaga gusohora indirimbo ‘Ibyisi’ yakoranye na Serugo Jacques, ni mu gihe Butera Knowless yari amaze amezi umunani asohoye indirimbo ‘Mahwi’ yakoranye na Butera Knowless.Amashusho y’iyi ndirimbo yasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Ukwakira 2023, bayafashe mu gihe cy’umunsi umwe kuri Class Lodge yo mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda.Ni hamwe mu hantu hagezweho muri kariya karere. Kandi niho Mr Kagame na Theo Bosebabireba bafatiye amashusho y’indirimbo yabo bise ‘Mukunzi’.Yverry na Butera Knowless ni bamwe mu bahanzi bazwi cyane baririmba indirimbo zubakiye ku rukundo, imibamire y’abantu n’ubuzima bwa buri munsi.Uyu muhanzi yabwiye InyaRwanda ko batari kujya kure y’ingingo basanzwe baririmbaho ari nayo mpamvu iyi ndirimbo bayise ‘Njyenyine’ mu kumvikanisha neza urukundo baririmbaga.Yverry avuga ko ibyo baririmbye muri iyi ndirimbo babyumva cyane kurusha abandi, kuko bombi bubatse ingoma zihamye.Ati “Urukundo ni ibintu byacu, twebwe dukunda, tugakundwa, ni indirimbo y’urukundo urumva twe turi abantu bazi uko gukundwa bimeze, twese turubatse urumva rero rero ibintu tuvuga turabizi neza, ariko ni indirimbo y’urukundo n’ubwo wumva harimo akantu ko kubyina cyane, muba mugomba kwishima mugatanga ibyishimo no mu rugo.”Uyu munyamuziki wanyuze ku ishuri rya muzika rya Nyundo, avuga ko gukorana indirimbo na Butera Knowless ari ibintu afata nk’ibikomeye kuri we, kuko azirikana neza ko ari umuhanzikazi wubatse ibigwi mu rugendo rwe rw’umuziki kandi atera intambwe yatinyuye benshi.Yverry avuga ko kuva cyera yashakaga gukorana indirimbo na Knowless. Ati “Knowless ni umuhanzi nakundaga kuva cyera. Ni umuhanzi wagerageje gukora urugendo ava ku ntera imwe azamuka kuyindi ntera. Bivuze y’uko mu buryo bwo gukomeza kuzamura ibikorwa byacu n’ubundi ni umuntu uri mu murongo ndimo.”Yavuze ko Butera Knowless ari ‘umuhanzi mwiza’ kandi ntashidikanya ko akunzwe, yaba afite ibikorwa bye by’umuziki biri hanze cyangwa se ari mu bindi bikorwa by’ubuzima bwe.Rugamba Yverry anavuga ko buri muhanzi wese aba atewe ishema no gukorana na mugenzi we uri ku rwego rusumbye urwe, kuko biba biteye ishema kandi bikagufasha mu rugendo rwawe rw’umuziki. Ati “Knowless rero yari amahitamo meza.”Yavuze kandi ko Knowless ari umuririmbyi mwiza bigahuzwa n’uburyo bw’imyandikire byatumye iyi ndirimbo ibasha gusohoka nk’uko babifashaga. Akomeza ati “Yoroshye ibintu. Mugira aho mpuhuriza bigatanga igikorwa cyiza. Guca bugufi ni kimwe mu bintu bituma mukorana neza.”Yverry avuga ko kuba Knowless abarizwa muri Kina Music byatumye yumva ko indirimbo bagiye gukorana ishingiye ku gufasha abantu ariko igahuzwa n’ibicuruzi.
Yverry yasohoye amashusho y’indirimbo “Njyenyine” yakoranye na Butera Knowless
Yverry yavuze ko yakoranye indirimbo y’urukundo na Knowless kubera ko bumva neza igisobanuro cy’urukundo
Yverry yavuze ko yahoze yifuga gukorana indirimbo na Knowless kugeza ubwo abigezeho
Yverry avuga ko Knowless ari umuhanzikazi w’ikitegererezo buri wese yakwifuza gukorana nawe