Umukobwa watewe inda ataruzuza imyaka yiyahuye akoresheje ikariso ngo atavuga uwayimuteye,menya ibyamubayeho

Igipolisi cyo mu gihugu cya Kenya cyatabaye mu maguru mashya umukobwa uherutse gufunganwa na mugenzi we kubera ko bashatse umugabo bataruzuza imyaka y’ubukure, maze nawe agahitamo gushaka kwiyahurira muri Kasho akoresheje ikariso.

Aba bakobwa babiri bari munsi y’imyaka 18 ni abo Ntara ya Kaminini bakaba bari bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Sirende.

Amakuru avuga ko batawe muri yombi ku busabe bw’ababyeyi babo kugira ngo hashakishwe umugabo wabarongoye batarageza imyaka y’ubukure.

Nyuma yo kugezwa muri Kasho ya Polisi nibwo umwe yagerageje kwiyambura ubuzima ariko atabarwa ataragera kuri uwo mugambi.

Ubwo yifashishaga ikariso ngo yiyahure, Abapolisi batabaye mu maguru mashya bahita bamujyana kwa muganga igitaraganya.

Raporo y’abaganga yagaragaje ko uriya mwana w’umukobwa atwite ni mu gihe mugenzi we basanze akarangabusugi karangiritse kubera gusambanywa n’uwo mugabo ugishakishwa.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *