Amafoto: Umugore yafotowe atabizi ari gushyira ikariso ye mu biryo yari atekeye umugabo

Nyuma y’amashusho yashyizwe hanze ndetse akaba kimomo y’Umugore wafashwe ari gushyira ikariso ye mu nkono y’ibiryo yari atetse, abantu benshi bo muri afurika ndetse no hanze yayo, bafashe umwanya munini cyane bayibazaho na cyane ko byateje urujijo rukomeye cyane.

Muri aya mashusho uyu mugore yagaragaye akuramo ikariso ye , hanyuma akayishyira mu nkono yari atetse  y’ibiryo.

Nyuma uko amashusho yagendaga atambuka niko , uyu mugore yagaragaraga ari kwarura aya mafunguro bisa n’aho ari kuyarurira undi muntu wagombaga kuyarya, ibintu byarakaje abatari bake bavugako yataye umuco na cyane.

Abantu benshi bakomeje bibaza ibibazo bitandukanye kuri iki kibazo bavuga niba byaba ari umuco cyangwa niba byaba ari uburozicyane ko yafashwe na camera bisa naho atari azi kuko atari ayitayeho.

Bamwe mubagize icyo bavuga kuri aya mashusho bagize bati:”Ni uburozi’.Uyu ni uwitwa Lehlogonolo, mu gihe uwitwa Thandi, yavuze ati:”Africa twizerera mu marozi n’ibintu by’ubumara , nibyo dushinjwa”.Benshi bamwise umurozi , umupfumu ndetse bavuga ko yarogaga amafunguro nk’uko uwitwa Delani yabivuze ati:”This is not funy,

I repeat , this is not funny”.Ugenekereje mu Kinyarwanda ni nko kuvuga ngo , “Ibi ntabwo bishamaje , ndasubiramo  , ibi ntabwo bitangaje rwose”.Nk’uko News Hub Creator (Daniel Marven), babitangaza , ibi ntabwo aribyo byo.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *