Mugisha Francois wa Rayon Sports yakoze ubukwe [AMAFOTO

Mugisha François Master ukina hagati muri Rayon Sports, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Ikirezi,mu muhango wabereye i Kampala muri Uganda.

Amakuru ISIMBI dukesha iyi nkuru yamenye ni uko uyu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko wabereye mu murwa mukuru w’iki gihugu, Kampala.

Master bivugwa ko yifuje kubikorera muri iki gihugu kubera ko yaba we ndetse n’umukunzi we bafiteyo umuryango mugari, by’umwihariko we akaba ari naho yavukiye.

Biteganyijwe ko indi mihango y’ubukwe bwabo izaba mu Kuboza uyu mwaka ariko yo ikazabera mu Rwanda.

Mugisha François Master yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya FERWAFA ryaje guhinduka Isonga, 2015 yinjiye muri Rayon Sports yakiniye kugeza 2019 ubwo yajyaga muri Bugesera FC yakiniye kugeza 2021 ari nabwo yagarukaga muri Rayon Sports agikinira kugeza uyu munsi.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *