Islael: Amarira ni menshi ku babyeyi ba Shani Louk, Wakataguwemo ibice na “Hamas” akajugunywa mu muhanda. {Video}

Umubyeyi wa Shani Louk wari wahogojwe n’umwana we aziko ari ukubura gusa yababajwe cyane no gusanga Umutwe wa Hamas ariwo wivuganye umukobwa we, Nyuma yo kubona umurambo we wajugunywe mu mihanda.

Umubiri w’uyu mukobwa wabonetse wambaye ubusa wapaganiwe cyane mu mihanda, inyuma y’ikamyo n’iterabwoba rya Hamas ubwo umuryango we wari uri mu bikorwa byo kumushakisha mu mijyi itandukanye yo muri Isiraheri.

Shani Louk yari mu bantu babarirwa mu magana bahohotewe muri Isiraheli, Kuri uyu wa gatandatu ahapfuye abagera kuri 300. Mu gihe abarwanyi ba Palesitine bagabaga igitero hafi ya Kibbutz Urim, Mu butayu bwa Negev, no mu bandi baturage bo mu majyepfo ya Isiraheri.

Amashusho yasakaye kuri iki cyumweru tariki ya 8 Ukwakira, Ku mbuga nkoranyambaga yerekanaga umubiri w’uyu mukobwa wacitsemo ibice inyuma y’imodoka z’ibyihebe bya Hamas, Ukikijwe n’abarwanyi baririmba indirimbo zabo z’ubwihebe bati ‘Allahu Akbar’ ari nako bazunguza imbunda zabo mu kirere bishima.

A Palestinian rides with the body of an Israeli killed by Hamas militants in a kibbutz near the Gaza Strip fence in Gaza City, Saturday, Oct. 7, 2023. (AP Photo/Abed Abu Reash)

Iyi videwo kandi yanagaragazaga abandi baturage ba Isiraheri bafashwe bugwate na Hamas, Mu masaha 24 ashize. Umuryango w’uyu mukobwa wagerageje kumuhamagara igihe kirekire ariko ntibyakunda kuko terefone bari bamaze kuyimwambura.

Uyu Shani ngo yari yitabiriye ibirori byo kubyina hamwe n’umukunzi we, Mu gihe iki gitero cyabaga, Tom Weintraub Louk, mubyara we, Yabwiye Washington Post dukesha iyi nkuru ko ibi birori byari byateguwe ntawuzi ko hazaba igitero kimeze gutyo,

Ati “Twagerageje kumuvugisha ariko terefone iratunanira rwose, Nyuma twakiriye inkuru imeze ityo”

Kimwe n’ababyeyi ba Shani, benshi babajwe no kubura ababo mu gitero cyagabwe muri Gaza kuri uyu wa gatandatu, Nyuma yo kubona amwe mu mashusho agaragaza ibyabaye byo gushimuta abakobwa n’babyeyi byafashwe kuri kamera nyuma bigasangizwa abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *