Ni gute Ubutasi n’ubwirinzi bukomeye bya Israel, byananiwe kuburizamo ibitero by’umutwe wa Hamas?

“Ntituzi ukuntu ibi byashoboye kubaho.” nk’igisubizo cy’Abategetsi bo muri Islael batanze gikomeje kwibazwaho na benshi bazi iki gihugu mu bijyanye na Politike ndetse n’ubutasi bukomeye ku Isi yose.

Icyo ni cyo gisubizo abategetsi bo muri Israel bakomeje gutanga ku wa gatandatu ubwo umunyamakuru wa BBC yabazaga ukuntu, hamwe n’ubushobozi bwinshi bwabwo, Ubutasi bwa Israel butigeze bubona ko iki gitero cyari kiri hafi kuba.

Abagabo bitwaje intwaro b’Abanya-Palestine babarirwa muri za mirongo bashoboye kwambuka umupaka urinzwe cyane hagati ya Israel na Gaza, mu gihe ibisasu bya Rokete bibarirwa mu bihumbi byarasirwaga muri Gaza byerekeza muri Israel.

Hamwe n’ubushobozi bwa Shin Bet, Urwego rw’ubutasi bwa Israel bw’imbere mu gihugu, n’ubwa Mossad, urwego rw’ubutasi bwo mu mahanga bwa Israel, n’ubushobozi bwose bw’igisirikare cya Israel,

Mu by’ukuri biteye kumirwa ukuntu nta n’umwe muri bo washoboye kubona ko iki gitero cyari kiri hafi kuba. Cyangwa niba bari babizi, bananiwe kugira icyo babikoraho.

Birashoboka ko Israel ari cyo gihugu cya mbere gifite inzego z’ubutasi zagutse cyane kandi zishyirwamo amafaranga menshi mu Burasirazuba bwo Hagati. Israel ifite abantu bayiha amakuru na ba maneko mu mitwe y’intagondwa y’Abanya-Palestine, ndetse no muri Lebanon (Liban), Syria n’ahandi hantu.

Mu gihe cyashize, yakoze ibitero bikorewe ku gihe cya nyacyo, yica abategetsi b’intagondwa, kubera ko yabaga izi neza aho bajya hose.

Rimwe na rimwe ibi bitero yabikoresheje indege nto zitagira umupilote (zizwi nka drone), Nyuma yuko ba maneko bayo babaga bashyize ku mudoka y’uwo muntu icyuma kiranga aho aherereye, kizwi nka GPS; rimwe na rimwe na bwo mu gihe cyashize Israel yanakoresheje za telefone ngendanwa ziturika nk’ibisasu.

Ku butaka, ku ruzitiro rw’umupaka rurangwaho ubushyamirane hagati ya Gaza na Israel, hari za ‘Camera’, ibyuma byo ku butaka bitahura ko ibikorwa runaka birimo kuhabera, ndetse haba n’amarondo ahoraho ya gisirikare.

Urwo ruzitiro, ruriho uburinzi bw’insinga z’amashanyarazi (barbed-wire/fil barbelé), rufatwa nka “bariyeri y’inyabwenge” yo kubuza ko habaho ubucengezi busa neza neza nk’ubwabayeho muri iki gitero.

Nyamara ariko intagondwa za Hamas zo ahubwo zakoresheje imodoka ya tinga tinga mu kuhinjira, zica imyobo muri urwo ruzitiro rw’amashanyarazi cyangwa zinjira muri Israel zinyuze mu nyanja no mu bikoresho bya siporo byo kumanukiramo uvuye mu kirere bimeze nk’umutaka.

Kugira ngo utegure ndetse ukore igitero nk’icyo gihujwe neza kandi cy’urusobe kirimo gukusanya ibikoresho no kurasa ibisasu bya rokete bibarirwa mu bihumbi, ugakora ibyo uri neza neza hafi y’Abanya-Israel,

bigomba kuba byarabayemo ikigero kidasanzwe cyo kwigengesera mu by’umutekano ujyanye n’imikorere ku ruhande rwa Hamas.

Ntibitangaje ko ibitangazamakuru byo muri Israel bikomeje kubaza ibibazo byihutirwa abategetsi ba gisirikare n’aba politiki b’icyo gihugu, ku kuntu ibi byashoboye kubaho, ku isabukuru y’imyaka 50 ishize habaye ikindi gitero gitunguranye cy’abanzi ba Israel b’icyo gihe intambara ya Yom Kippur yo mu kwezi kw’Ukwakira (10) mu 1973.

Abategetsi bo muri Israel bamubwiye ko iperereza rinini ryatangiye kandi ko ibibazo, nkuko babivuga, “bizakomeza mu gihe cy’imyaka”.

Ariko ubu muri aka kanya Israel ifite ibindi byihutirwa cyane kurushaho. Icyeneye guhagarika no kuburizamo ubucengezi ku mipaka yayo yo mu majyepfo, gukuramo izo ntagondwa za Hamas zigaruriye ahantu henshi ku ruzitiro rw’umupaka ku ruhande rwa Israel.

Israel izacyenera gucyemura ikibazo cy’abaturage bayo bwite bagizwe imbohe, ibikore mu gikorwa cyitwaje intwaro cyo kubatabara cyangwa binyuze mu biganiro.

Izagerageza gukuraho ahantu ho kugabira ibitero harasirwa ibyo bisasu bya rokete byose byerekeza muri Israel, umurimo usa nk’udashoboka kuko ibyo bisasu bishobora kurasirwa ahantu aho ari ho hose bidafashe igihe kinini cyo kwitegura.

Kandi wenda impungenge ikomeye cyane kuri Israel ni iyi: ni gute yahagarika abandi barimo gukurikiza ubusabe bwa Hamas bwo kwitabira imirwano ndetse ikabuza ko uyu muriro ukwirakwira muri West Bank ndetse bishoboka ko wanakurura abarwanyi bitwaje intwaro nyinshi ba Hezbollah bo hakurya y’umupaka wayo wo mu majyaruguru ihana na Lebanon?

Israel ni igihugu gikikijwe n’ibindi bine by’ibituranyi. Ibyo ni Liban na Syria mu Majyaruguru, Jordanie mu Majyaruguru na Misiri mu Burengerazuba bw’Amajyepfo.

Ibi bihugu byose by’Abarabu, mu bihe bitandukanye byagiye birwana na Israel uretse ko bimwe byasinye n’icyo gihugu amasezerano yo guhosha umwuka mubi. Muri make, ni ibihugu byumva ko Palestine yakwigenga.

Misiri: Misiri na Israel byasinye amasezerano nk’ayo mu 1978, nyuma y’imyaka itanu birwanye intambara ikomeye. Ayo masezerano yagezweho bigizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zemeye gutanga inkunga nyinshi.

Bimwe mu bikubiye muri ayo masezerano ni uko nta ngabo za Misiri zemerewe kugera mu gace k’icyo gihugu kari hafi y’umwigimbakirwa wa Sinai. Kuba nta ngabo zibarizwa muri ako gace, byahaye urwaho imitwe myinshi y’amabandi kuhagira ibirindiro.

Syria: Mu bihugu bidacana uwaka na Israel kandi ari abaturanyi, Syria iza imbere. Iki gihugu ni inshuti y’akadasohoka ya Iran kandi Iran iri mu bihugu byemeza ko bifasha umutwe wa Hamas ku mugaragaro. Syria na Israel kandi bipfa imisozi ya Golan yigaruriwe mu ntambara yo mu 1967. Syria ishaka ko iyo misozi iyisubizwa.

Liban: Niho habarizwa umutwe wa Hezbollah ugendera ku mahame ya kisilamu, ugaterwa inkunga na Iran. Uyu mutwe uri mu yamaze gutangaza ko iri gufasha Hamas mu bitero kuri Israel.

Jordanie: Iki gihugu gifitanye amasezerano na Israel ndetse gicumbikiye inkambi nyinshi zirimo impunzi z’abanya-Palestina. Abanya-Palestine bahabarizwa bafite uburenganzira bwose nk’ubw’abandi benegihugu, icyakora bakunze kwinubira uburyo bafatwa nabi ndetse bakabiheraho bibaza niba koko Jordanie ibashyigikiye.

Iran: Iki gihugu cyafashe umurongo wo guheza inguni ku kibazo cya Israel kuko kitemera Leta ya Israel. Gishyigikiye ko Palestine isubira uko yahoze nk’igihugu kigenga, Israel ikavaho burundu. Kuba Israel iri mu Burasirazuba bwo hagati, Iran ibifata nk’ibibangamiye umutekano w’akarere.

Arabie Saoudite : Iki gihugu gishyigikiye ko Palestine iba igihugu kigenga ndetse ikunze gutanga inkunga nyinshi igamije gufasha abaturage ba Palestine. Nubwo ariko Arabie Saoudite itemera Israel, bifitanye umubano mwiza ndetse mu minsi ishize hari hari ibiganiro byo kunoza umubano.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: ellyman

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *