Saudi Arabia yasabye kuzakira igikombe cy’Isi cya 2034.

Igihugu cya Arabiya Sawudite cyashyikirije ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku isi FIFA, Ibaruwa yemewe isaba kwakira igikombe cy’Isi cya 2034 giherutse kubera muri Qatar.

Iki gihugu cy’Ibwami cyatangaje bwa mbere ikifuzo cyo kwakira amarushanwa akomeye ku Isi, Nyuma yo Kumenya amakuru ko abapiganwa ari abo muri Aziya cyangwa Oceania gusa. Muri iryo tangazo kandi,

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yatangaje ko yakiriye isabukuru y’imyaka ijana 2030 iri rushanwa, ndetse n’icyemezo cyo gutandukanya imirimo yo kwakira abantu hagati y’ibihugu bitandatu bitandukanye.

Mu cyumweru gishize nibwo Saudi Arabia yatangaje ko yifuza kwakira Igikombe cy’isi cya FIFA 2034, Cyane ngo cyari icyufuzo cy’Abaturage b’iki gihugu bari bafite inzozi zo kwakira iri rushanwa rikomeye ku Isi. Yasser Al Misehal,

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira wamaguru ry’abarabu muri Arabiya Sawudite (SAFF) mu ijambo rye. Yashimangiye ko bazashimishwa cyane no guhabwa aya mahirwe kugirango inzozi zabo zibe Impamo nk’uko babisabwa n’abaturage babo.

Ati “Twiyemeje kwereka isoko mpuzamahanga ko twahuza Isi binyuze mu mupira w’amaguru.”

Ni mu gihe kandi FIFA yo ishaka kwihutisha gahunda zo guhitamo uzakira iri rushanwa rya 2034, Ndetse amabaruwa asaba icyi cyifuzo zikaba zigomba kuba zose zatanzwe bitarenze kuwa 31 Ukwakira.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: ellyman

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *