Mu burakari buhambaye, Islael ishaka kurimbura Gaza burundu. Batayo zapanuye hose.

Umuvugizi w’igisirikare cya IDF, Richard Hecht yavuze ko igisirikare cya Isiraheli cyamaze kubaka ibirindiro bikomeye ku mupaka wayo na Gaza, bitegura ibitero by’ahazaza no kurinda bidasubirwaho ubusugire bw’igihugu cyabo.

Ubwo twakoraga iyi nkuru Umuvugizi Richard yavuze ko batayo zigera kuri 35 zigizwe n’abasirikare ibihumbi n’ibihumbi, zazengurukijwe urubibi rwa Islael na Gaza kandi ko bari burangize imirwano byihuse cyane.

Israel yakoze ibi mu rwego rwo gusubiza mu buryo nyabwo ibitero by’umutwe wa Hamas byayigabweho mu mpera z’icyumweru gishize kuwa gatandatu.

BBC yanditse ko mu ijoro ryakeye Minisiteri w’Intebe, Benjamin Netanyahu yavuze ko ibitero by’indege byagabwe kuri Gaza bikayishegesha ari intangiriro Bivuze ko umuriro ukomeye kuri Gaza aribwo ugiye kwaka neza.

UN yo yatangaje ko ubu ababarirwa mu 187 000 bamaze kuva mu byabo muri Gaza kubera iyi ntambara, kandi ngo imibare ikaba igikomeje kwiyongera uko amasaha ajya mbere.

Abandi bagera mu bihumbi bo bacumbikiwe hamwe mu bigo by’amashuri, Mu gihe intambara nayo irimbanije mu burakari bwinshi ku mpande zombi zishyamiranye bisa n’aho Isiraheli ishaka kurimbura Gaza burundu.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: ellyman

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *