Eden Hazard yasezeye burundu kuri Ruhago ku myaka 32.

Umubiligi Eden Hazard wabaye umwataka mwiza wa Real Madrid, Chelsea yo mu bwongereza n’izindi yahisemo kudasaza yanduranya maze amanika inkweto ye yakinanaga mu kibuga ahagarika umupira w’amaguru ku myaka 32 y’amavuko.

Uwahoze umwataka wa Chelsea, Real Madrid n’Ububiligi muri rusange Eden Hazard yatangaje ko yeguye burundu mu gukina umupira w’amaguru ku myaka 32 y’amavuko. Hazard utari ufite ikipe ya club akinira kuva yava muri Real Madrid, Afatwa nk’umwe mu bakinnyi beza babayeho mu mateka ye n’amakipe yakiniye yose.

Hazard yagaragaye nk’umwe mu bakinnyi bakiri bato bafite impano mu mupira w’amaguru mu Burayi ubwo yazamukiraga mu ikipe ya Lille’s yo mu Ligue 1, Shampiyona yo mu bufaransa muri 2011.

Nyuma uyu musore ntiyongeye guhirwa no gukina mu makipe atandukanye kuko amenshi yamwirukanaga kugeza aguzwe na Chelsea yo mu Bwongereza, Aho yongeye kubonera umwanya wo kwigaragaza cyane ndetse agahora mu ikipe ibanzamo ari mu bakinnyi bazwi cyane kandi bakomeye.

Muri rusange, Hazard yatsinze ibitego 110 mu mikino 352 yakiniye The Blues, Ndetse yegukana Premier League inshuro ebyiri, UEFA Europa League, igikombe cya FA ndetse n’igikombe cya Shampiyona rimwe.

Iyi sezo yo muri Chelsea yamuhesheje kwimukira muri Real Madrid aguzwe amafaranga € 100m (£ 86.4m muri 2019, Ariko Hazard nyuma yo kuhagera, Hazard ntabwo byamworoheye na busa kuko atahagiriye ibihe byiza nko muri Chelsea, Cyane ko atigeze anakina imikino irenze 18 ya shampiyona muri Sezo imwe.

Hazard na Real bahagaritse amasezerano ye y’umwaka mu ntangiriro z’iyi mpeshyi, mu gihe yari arimo kwifuzwa n’andi makipe menshi, We yahisemo gusezera kuri ruhago akajya mu yindi mirimo,

Muri Real, Hazard yafashije iyi kipe kwegukana La Liga inshuro ebyiri, Copa del Rey, UEFA Champion League ndetse na UEFA Super Cup.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: ellyman

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *