Nyuma y’imyaka isaga 4, Kitoko yongeye kwataka mu muziki n’amacenga menshi.

Umuhanzi Kitoko usigaye atuye mu gabane w’uburayi, Wari warabuze mu muziki yaciye amarenga yo kugaruka nyuma yo gusoza ibyamuzitiraga muri izo gahunda zijyanye no gukora ibihangano bye.

BIBARWA Patrick wamamaye nka Kitoko mu ndirimbo nka “Ikiragi, Bikiramariya, Agacecuru”  n’izindi nyinshi, yatangaje ko agiye guha abakunzi be Indirimbo nshya vuba cyane bidatinze nyuma yaho asoreje amasomo ye hanze y’u Rwanda.

Uyu muhanzi wari umaze igihe kinini atumwikana mu muziki bitewe ngo na Gahunda zo kwiga yari asa nuhugiyemo, Yagize gutya asohora ifoto iteguza indirimbo ye nshya yise “URI IMANA” izasohoka ku munsi utaramenyekana.

Kitoko yaherukaga kumvikana mu ndirimbo “Wenema” imaze hafi imyaka isaga 4 isohotse, Ni mu gihe asigaye akorera umuziki we mu gihugu cya Canada rimwe na rimwe agakorera muri Leta zunze ubumwe za Amerika na bagenzi be barimo Lick Lick, Emmy, Meddy n’abandi.

Kitoko ari mu bahanzi nyarwanda bakunzwe cyane n’abanyarwanda mu ndirimbo ze zo hambere zirimo izo twavuze haruguru. Kugeza ubu Kitoko yaciye amarenga ko yagarutse mu kibuga cya Muzika aho ku ikubitiro yahise ahera ku ndirimbo yo guhimbaza Imana yise “Uri Imana”.

REBA HANO INDIRIMBO “WENEMA” YA KITOKO YAHERUKAGA GUSOHORA.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: ellyman

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *