Floyd Mayweather yohereje indege muri Islael itwaye ubufasha.

Floyd Mayweather icyamamare mu mukino w’iteramakofe yohereje indege ye muri Israël yuzuyemo ubufasha bw’ibyo kurya, amazi, amakote adatoborwa n’amasasu, n’ibindi bitandukanye byo gufasha abari mu bikorwa by’ubutabazi n’abasirikare bari ku rugamba.

Ibi Mayweather abikoze nyuma yo kugaragaza ko yababajwe cyane n’ibyabereye muri Islael ndetse akagaragaza ko ari ku ruhande rw’ingabo z’icyo gihugu nyuma yo kwatakwa n’umutwe wa Hamas kuva kuwa 7 Ukwakira 2023.

Mayweather w’imyaka 46 y’amavuko agaragaye mu bikorwa byo gufasha ikiremwamuntu nyuma yuko no mu kwezi gushize yari yagize uruhare rukomeye mu gufasha imiryango igera kuri 70 muri Maui na Hawaii mu gihe bari bibasiwe n’ibiza by’inkongi y’umuriro maze nabo akabaha inkunga y’ibiribwa.

Igihugu cya Israël kimaze iminsi gihanganye n’ingaruka z’intambara yaturutse ku gitero cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba wa ‘Hamas’ wo muri Palestine, Iki gitero cyakorewe mu kirere hifashishijwe indege za Drones zibanje gusenya ibirindiro by’Ingabo za Israël.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: ellyman

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *