Umubyinnyi Titi Brown umaze igihe mu rubanza rwabuze gica yongeye kwitaba Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ku kuburana ku cyaha cyo gusambanya umwana utaruzuza imyaka y’ubukure.
Ni urubanza rumaze gusubikwa inshuro 6 ku mpamvu zitandukanye, ndetse uyu musore amaze hafi imyaka 2 afungiye muri Gereza nkuru ya Nyarugenge.
Titi_brown abwiye Urukiko ko atazi umuntu wafashe ayo mashusho yatanzwe n’Ubushinjacyaha, agaragaza uyu musore arimo kubyinana n’uwo mwana wahawe izina rya ‘MJ’
Titi yongeyeho kandi ko atemeranya neza n’Ubushinjacyaha ko ayo mashusho yafatiwe aho yari atuye, kandi ko Ubushinjacyaha butatanze ibimenyetso by’uko yafatiwe iwe ngo bibe byamuhama.
Umunyamategeko Maitre Mbonyimpaye wunganira Titi Brown mu Rukiko arengejeho ko konti ku mbuga nkoranyambaga zahererekanyije aya mashusho ziyitiriye Titi Brown n’uwo mwana, ko atari bo bwite bazikoresha
Mbonyimpaye asanga biteye impungenge kuba Ubushinjacyaha butarahawe uruhushya n’Umushinjacyaha mukuru mbere yo kuyatanga mu Rukiko nk’Ikimenyetso gishya gishinja, mu kirego cya Titi Brown.