Bugesera habereye agashya buri Mukinnyi wese atahanye inkoko yo kumwondora nyuma yo gutsinda Gicumbi Fc

Bugesera FC yabonye umuterankunga mushya, uruganda rutunganya inyama z’inkoko rwa Poultry East Africa Ltd “Cooko-Inkoko koko”, abakinnyi bayo baganura ku masezerano y’imikoranire buri wese atahana inkoko yo kurya.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 8 Kanama 2025, ni bwo Bugesera FC yakinnye umukino wa gicuti na Gicumbi FC, iwuhuza n’umuhango wo kumurika imyenda mishya izakoresha mu mwaka utaha wa 2025/26.

Ni umuhango witabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, Perezida wa Bugesera FC Rutayisire Jackson, ndetse n’Umuyobozi wa Poultry East Africa Ltd, Shumei Lam.

Ni imyenda iri ku mabara y’iyi kipe asanzwe yiganjemo Umukara na Orange ku mwambaro wo ku mikino yakiriye, Umweru na Orange ku mikino yo hanze ndetse n’umwambaro wa gatatu wiganjemo Orange ukagira Umweru n’Umukara.

Ku myambaro yo mu rugo no hanze hariho ikirango cya ’Cooko-Inkoko koko’, izwiho gucuruza inyama z’inkoko mu bice bitandukanye by’igihugu. Iyi kipe izafasha uruganda kwamamaza ibikorwa byarwo mu buryo butandukanye.

Amasezerano ya Bugesera FC n’uru ruganda azamara imyaka ibiri, buri mwaka iyi kipe ikajya ihabwa miliyoni 100 Frw. Ku ikubitiro buri mukinnyi yahise atahana inkoko ibaze yo kujya kurya nyuma yo gutsinda Gicumbi FC ibitego 2-1.

Bugesera FC ikomeje kwitegura umwaka utaha w’imikino, aho isabwa byinshi kugira ngo ihangane n’ibibazo by’amikoro byayugarije mu myaka ishize bigatuma ihora mu makipe ahangana no kutamanuka mu Cyiciro cya Kabiri.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, aramukanya n’abakinnyi ba Bugesera FC

Abakinnyi Bugesera FC yabanje mu kibuga ubwo yahuraga na Gicumbi FC

Gicumbi FC yatsinzwe na Bugesera FC ibitego 2-1

Bamwe mu bakinnyi Gicumbi FC yifashishije mu mukino wa gicuti na Bugesera FC

Bugesera FC yamuritse imyenda mishya izakoresha mu mwaka utaha w’imikino wa 2025/26

Imyenda ya Bugesera FC yiganjemo ibara rya Orange

Bugesera FC yamuritse imyenda mishya

Buri mukinnyi yatahanye inyama z’inkoko zo kujya kurya

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *