Akari ku mutima wa The Ben, mbere y’Ubukwe bwe yatangarije amatariki n’aho buzabera.

Umuhanzi The Ben yagaragaje ibyiyumvo bye ku mugore we Uwicyeza Pamella, Mbere y’ubukwe bwabo, ndetse anashimira cyane abababa hafi buri munsi, Nyuma yo gutangaza amatariki yabwo n’aho buzabera.

The Ben yatangaje ko ku wa 15 Ukuboza 2023 azatanga inkwano mu muryango wa Uwicyeza Pamella mu muhango uzabera mu busitani buherereye hafi ya Intare Conference Arena, ubukwe bwabo bubere muri Kigali Convention Center ku wa 23 Ukuboza 2023.

Uyu muhanzi avuga ko uburyo abantu bamushyigikira ari byo bituma yumva yifuza kubana na buri umwe mu bukwe. Ati “Uyu ni umunsi wabo! Ndi umuhangu wabo bareze muri iyi myaka yose ishize. Ndumva ntakindi kintu nabitura usibye kubaha ubwo butumire, Ni nko kubabwira ngo ni umunsi wanyu, muzadushyigikire.”

Umuhanzi The Ben yatangaje ko ageze kure imyiteguro y’ubukwe bwe na Uwicyeza Pamella, buzaba ku wa 23 Ukuboza 2023 muri Kigali Convention Center (KCC) mu Mujyi wa Kigali. Mu kiganiro yahaye Radio Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Ukwakira 2023.

The Ben yavuze ko ubukwe bwe buzabanzirizwa n’umuhango wo gusaba no gukwa uzaba ku wa 15 Ukuboza 2023 mu busitani buherereye hafi na Intare Conference Arena i Rusororo.

Muri iki kiganiro, The Ben usanzwe utuye muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika yabajijwe aho azatura n’umugore we Uwicyeza Pamella nyuma yo gukora ubukwe, asubiza ko ari hose ariko cyane cyane mu Rwanda. Yavuze ati “Tuzaba hombi! Kuko aha ni mu rugo, turahafite.”

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: ellyman

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *