Miss Elsa mu nzira igana muri gereza, nyuma y’uko ibimenyetso yashakiye Prince Kid biteshejwe agaciro?

Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid yatawe muri yombi kuwa 25 Mata 2022, ubwo yari akurikiranweho ibyaha byo gukoresha imibonano mpuzabitsina abakobwa bitabiriye irushanwa rya miss Rwanda mu bihe bitandukanye.

Mu mpera z’umwaka wa 2022 yaje kugirwa umwere n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge icyakora Ubushinjacyaha bujuririra icyo cyemezo ubunani buryoshye.

Ubwo Ishimwe Dieudonne yari afunze muri kasho ya RIB, Iradukunda Elsa byahwihwiswaga ko bashobora kuba bakundana yaje gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB akurikiranweho gukoresha impapuro mpimbano ndetse no kwitambika iperereza ryakorwaga kuri Ishimwe Dieudonne.

Icyakora nubwo yafunzwe, yaje kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, urukiko rwemeza ko Iradukunda akurikiranwa ari hanze kuri ibi byaha aho urubanza rwe rwaje gushyirwa mu mwaka wa 2025 akazaburana mu mizi.

Ubwo Urukiko Rukuru rwasomaga urubanza rwa Ishimwe Dieudonne, mubyo rwavuze ko byateshejwe agaciro harimo ubuhamya bw’abakobwa ba miss Rwanda, bagiye kwa noteri bandika bavuga ko Ishimwe Dieudonne atigeze abasambanya. Icyo gihe byavuzwe ko Iradukunda Elsa wari mu rukundo na Prince Kid ari we wagiye kubasaba ko bandika kwa noteri ubwo buhamya mu kurenganura Prince Kid.

Mu bitekerezo biri kugenda bitangwa hirya no hino cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, hari kwibazwa niba ubwo iki kimenyetso cy’inyandiko zakozwe n’abo bakobwa kitarahawe agaciro, bitazatuma Iradukunda Elsa uri no mubanditse bavuga ko Ishimwe Dieudonne atigeze abasambanya ahamwa na cyo bikajyana no kuba nyine icyo gihe yaritambitse iperereza ryamukorwagaho.

Mu byaha bitatu Ishimwe Dieudonne yari akurikiranweho birimo Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusaba no gukoresha undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina nibyo byamuhamye mu gihe icyaha cyo guhoza ku nkeke bifitante isano n’imibonano mpuzabitsina cyo cyamuhanaguweho.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: ellyman

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *