Ubuzima: Impungenge kuri Kanseri y’umuhogo yaterwa n’ubusambanyi bukorewe mu kanwa .

Uko hirya no hino ku Isi dutuye ingeso y’ubusambanyi ikomeza kugenda ifata indi ntera ni nako ababukora bakomeje kongeramo uburyo bushya bwo kubikora nyamara ariko butavugwaho rumwe n’ababirebera kure ndetse n’inzobere mu by’ubuzima.

Kugeza kuri uyu munota, Dushingiye ku byegeranyo, inyigisho zo mu gitabo cya bibiriya ndetse n’ibyo tubonesha amaso yacu, Uwavuga ko Isi iri mu marembera cyangwa se mu bihe byayo bya nyuma, ntiyaba ari kure cyane y’ukuri.

Ubusambanyi bw’indengakamere burakorwa hirya no hino kugeza ku bana bato bataruzuza n’imyaka basi y’ubukure. Nyamara ariko kandi umuhanga yaravuze ati “Kakuryohera uno munsi ejo kakakuniga” Iki gikorwa cyo gutera akabariro cyakabaye cyubahwa na bose ndetse kigakorwa uko bigenwe ndetse kigakorwa n’abakemerewe bonyine,

Ariko se niko biri? Oya rwose siko biri, Yewe dore byitwa ubusambanyi kuko bikorwa mu buryo budakwiye, Ubu buryo budakwiye rero, Ni nabwo ngirango tuganireho kuri uyu munsi wa none, Uyu munsi wa none igikorwa cyo guhuza ibitsina gisigaye gikorwa mu buryo butandukanye ndetse butangaje,

Yaba abagikora bahuje ibitsina{ Homesexual} ndetse n’abagikora badahuje ibitsina ariko bakongeramo uburyo bwabo butamerwa n’Imana yabiremye, bose bafite ingaruka bagomba guhura nazo.

Uyu munsi turaganira ku ngaruka zikomeye zishobora guterwa n’ubusambanyi bukorewe mu kanwa, mu gihe ababikora baba bazi ko bari gukora ibyiza yewe biryoshye cyane.

Ese wari uziko zimwe mu mpamvu zikomeye zitera Kanseri yo mu muhogo harimo n’imibonano mpuzabitsina ikorewe mu kanwa? Raporo yavuye mu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’iguhugu cy’ubuzima RBC yagaragaje ko buri mwaka haboneka abarwayi bashya ba kanseri yo mu muhogo bagera  nibura kuri 60, Aha ntituvuze imibare yagaragajwe mu myaka nko mu myaka itanu tuvuyemo ngo wumve abarwayi iyi kanseri.

Iyo tuvuze imibare yagaragaye y’abarwayi ba kanseri yo mu muhogo bisobanuye ko ari ababashije kwisuzumisha bikagaragara ko bafite kanseri yo mu muhogo, Nyamara ariko hari n’abandi baturarwanda bafite iyi kanseri nyamara bo batabizi, Kuko ikigo gikusanya imibare kuri kanseri ku Isi kivuga ko mu Rwanda bagera kuri 192 aribo bashobora kuba bararwaye indwara ya Kanseri yo mu muhogo.

Inzobere mu by’ubuzima zivuga ko iyo hakozwe imibonano mpuzabitsina mu kanwa, Ni ukuvuga umwe akarigata cyangwa akonka igitsina cya mugenzi we ifite Virus ya Human Papilloma Virus HPV, Ashobora kuyanduza mugenzi we byihuse igahita imutera kanseri yo mu muhogo.

Birashoboka cyane ko uwayanduye ifite kutagira icyo imutwara bitewe n’ubudahangarwa umubiri we ufite, Ariko ngo ku muntu ufite ubudahangarwa budahagije iyi virus biroroshye ko yahita imutera  kanseri yo mu muhogo.

Uretse kandi, Ubusambanyi bwakorewe mu gice cy’umubiri twavuze haruguru, Ibindi bishobora kongera amahirwe yo gufatwa na kanseri yo mu muhogo harimo itabi, Inzoga n’ibindi bikungahaye kuri acid, Bimwe mu bimenyetso bikunze kuranga umuntu warwaye kanseri yo mu muhogo, birimo:

Kunanirwa Kumira neza, Kuribwa mu gituza, Gusarara bihoraho, Gucira cyangwa kuruka Amaraso bihoraho, Ibi bimenyetso ukibyibonaho cyangwa ubibonanye mugenzi wawe usabwe kwihutira kujya kwa muganga ukaka ubufasha kugirango ukurikiranwe mu maguru mashya. Iyi kanseri si iyo gukinisha

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: ellyman

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *