Ukuboko kwa MTN Rwanda mu rugamba rwo Kwibohora, kwayihaye uburenganzira bwo gukora serivisi zayo mu Rwanda.

Perezida Paul KAGAME, yavuze kucyo byasabye kugirango hafatwe icyemezo cyo kwemerera sosiyete ya MTN yo muri Afurika y’Epfo gukorera Serivisi zayo mu Rwanda.

Ibi Perezida Kagame yabivuze ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, tariki ya 18 Ukwakira, mu muhango wo kwizihiza isabukuru yimyaka 25 MTN Rwanda imaze itanga serivisi zayo mu Rwanda.

Ni umuhango waranzwe n’ibiganiro byo ku kugaruka ku mateka yaranze imikorere ya MTN Rwanda mu minsi ya mbere ndetse kugeza ku ishoramari ririho uyu munsi wa none.

Amateka avuga ko Jenoside irangiye, Guverinoma nshya mu byo yari ishyize imbere harimo no kubaka ikoranabuhanga, hatangira kurebwa uburyo telefoni ngendanwa zagezwa mu Rwanda, nubwo zari zitaranakwira mu bihugu bitanyuze mu bibazo nk’iby’u Rwanda.

Muri icyo gihe ikigo MTN cyo muri Afurika y’Epfo cyari cyaratangiye ibikorwa, ariko kidakorera kuri uyu mugabane, ku buryo ibikorwa byacyo muri Afurika ari nk’aho byatangiriye mu Rwanda.

Nyuma y’ibiganiro bitandukanye MTN yahise ifungura ibikorwa mu Rwanda, ahagana mu kwezi kwa Ukwakira mu 1998.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, yagaragaje ko kuva icyo gihe MTN itangiye gukorera mu Rwanda, kugeza uyu munsi yagiye ishyigikirwa cyane na Leta.

Ati “Turashaka kubashimira (Perezida Kagame) mwe ku giti cyanyu na Guverinoma y’u Rwanda ku bufasha n’ubufatanye mweretse MTN, muri iyi myaka 25, mwarakoze cyane Perezida, mwarakoze cyane Rwanda.”

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: ellyman

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *