WhatsApp yatangije uburyo bushya bwo guhindura ubutumwa woherereje umuntu utabishaka ukabasha kubukosora {Sent Message} mu minota 15 bwoherejwe.
Ubu buryo bushya buzajya bufasaha umuntu wese gukosora ubutumwa yanditse kuri Whatsap guhera ku nyuguti yaba yanditse nabi kugeza ku kongeramo ibindinyakenera kongera muri ubwo butumwa.
Kugeza ubu, inzira yonyine yo guhindura ubutumwa bwa WhatsApp kwari ugusiba vuba hanyuma ukabisubiramo bundi bushya, nubwo, Abazakoresha ubu buryo bose bashobora kuba bafite amahirwe yo gusoma ubutumwa bwasubiwemo neza batabanje kubona amakosa yari mu butumwa bwa mbere.
Ubu buryo bushya bwo guhindura ubutumwa nabwo bufite ibyago bimwe bwateza, nubwo bufite n’ibyiza byinshi, Uruganda rwa WhatsApp rwavuze ko ubu uburyo bushya bwo guhindura ubutumwa {Message Editing} bwatangiye gukwirakwira ku isi yose kandi buzagera kuri buri wese nta mbogamizi mu byumweru biri imbere.
Kugira ngo ukoreshe ubu buryo bwo guhindura ubutumwa wohereje kuri What’sapp, Kanda ku butumwa bwoherejwe ugumisheho, Hanyuma uhitemo ahanditse guhindura {Edit} kuri menu kugeza mu minota 15 bwoherejwe.
Ubutumwa bwahinduwe buzajya bwerekanwa hamwe na label ‘yahinduwe’ kugirango ubwakira wese amenye ko bwakosowe, WhatsApp yemeza kandi ko kimwe n’ubutumwa bwose bwihariye {Private}, mu rwego rw’umutekano mu Itangazamakuru, Ubu buryo buzaba burinzwe cyane na Sisiteme ya End to end nkuko byari bisanzwe.
WhatsApp yatangiye mu mwaka wa 2009, ikoreshwa n’abagera kuri kimwe cya kane cya miliyoni y’abatuye Isi mu mwaka wayo wa mbere. Mbere yo kwiyongera ikagera kuri miliyoni 400 mu myaka ine ishize.
Facebook yabaye Meta, yaje kugura WhatsApp kuri miliyari 19 z’amadolari mu mwaka wa 2014, nka porogaramu yohererezanya ubutumwa ubu ifite miliyari nyinshi z’abantu bayikoresha.