LIVE : Uko igitaramo cya “Boyz II Men” kiri kugenda, Andy Bumuntu avuye ku rubyiniro {Amafoto & Video}

Itsinda “Boyz II Men” ryataramiye Abanya Kigali biratinda kuri uyu mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 28 Ukwakira 2023 muri BK Arena isanzwe iberamo ibitaramo bikomeye.

Ni igitaramo cyamaze igihe kinini cyane cyamamazwa ndetse giteguzwa abanyarwanda, guhera mu masaha ya saa cyenda z’amanywa 3Pm, BK Arena yari yatangiye gutegurwa ndetse n’abinkwakuzi batangiye kwinjira kugirango baze kwihera ijisho iki igitaramo.

Indirimbo zo hambere nizo zibanzweho cyane mu gihe abahanzi bari bategerejwe cyane bari bataragera ku rubyiniro kunezeza abantu muri BK Arena, Ni nako abantu bari bakomeje kuba benshi binjiraga muri BK Arena baje mu gitaramo cya “Boyz II Men“.

Umuhanzi Andy Bumuntu wabimburiye itsinda rya Boyz II Men ku rubyiniro yafatanyije n’itorero Ibihame by’Imana kubyina imbyino za Gakondo

Itsinda “Boyz II Men” ryakunzwe cyane mu myaka ishize batangiye gutanga ibyishimo ku Banyakigali bitabiriye igitaramo muri BK Arena, ku isaha ya saa tatu n’igice 21 : 30 Pm

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: ellyman

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *