Umuhanzi Harmonize yaretse inzoga kugeza igihe azaba yujuje inzu yatangiye kubakira Nyina umubyara

Umuhanzi Harmonize wo mugihugu cya Tanzania yerekanye inzu yatangiye kubakira umubyeyi we nk’impano yuko yamureze neza agakura nawe akaba yaratangiye kwishakira amafaranga.

Iyi nzu Harmonize yatangiye kubakira umubyeyi we iherereye mucyaro akomokamo ahitwa Mtwara mugihugu cya Tanzania.

Ubwo uyu muhanzi yerekanaga aho ibikorwa byo kubaka iyi nzu bigeze, yabwiye abamukurikirana ko yahisemo kuba aretse inzoga akabanza akuzuza inzu ya Nyina umubyara.

Mubutumwa bwe Harmonize yagize ati“Uyu munsi ntabwo nasinze, nakoze ibintu by’ibanze, ndashimira mama Konde, sinzongera kunywa kugeza ndangije inzu yawe !!”

Uyu muhanzi yakomeje agira ati ” Iby’iy’isi nibyinshi abari ku isi basenga Imana haribyo Imana ibaha, Ndanezerewe ku bwa Mama konde, ntabwo nasinze sinzongera gusinda”

iyi niyo nyubako Harmonize arikubakira mama we
Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *