Rick Ross yaguze umuturirwa muri Miami awutangaho miliyoni 35 z’amadolari (Amafoto)

Umuraperi w’icyamamare ku isi, Rick Ross. yaguze inzu y’umuturirwa mu mujyi wa miami,awutangaho akayabo ka miliyoni 35$

Rwiyemezamirimo William Leonard Roberts II wamamanye nka Rick Ross, umuraperi kabuhariwe waninjiye mu gukina filime anabifatanya n’ibikorwa bye by’ubushoramari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri ubu yongeye kwibikaho inzu yagatangaza yaguze mu mujyi wa Miami.

Nk’uko ikinyamakuru Hollywood Life kibitangaza,ngo iyi nzu Rick Ross yaguze irimo ibyumba bitandatu by’uruganiriro  (salon), ibyumba 12 byo kuryamamo ubwiherero icyenda, icyumba cyo gukoreramo siporo hamwe n’icyumba kinini cyo kureberamo filime hamwe na pisine.

Rick Ross yaguze inzu ya Miliyoni 35 z’Amadolari iherereye muri Miami

Uyu muturirwa ufite metero kare 40.000 irimo pisine ishyushye, icyumba cy’imyidagaduro, igikoni cyo mu mpeshyi, amaterasi y’indinganire ya plaza yugururiwe ku nkombe nziza y’amazi, hamwe na metero 40.

Nk’uko byatangajwe na Miami Luxury Homes, Uyu muturirwa wa Rick Ross iherereye ku kirwa cya Star Island. Ni ikirwa cyihariye, cyakozwe n’abantu mu mazi meza, turquoise yo mu kigobe cya Biscayne. Iki kirwa giherereye mu majyepfo ya Miami Beach, mu majyepfo y’ibirwa bya Venetiya, no mu burasirazuba bw’ikirwa cya Palm n’ikirwa cya Hibiscus hakunze gutura abagwizafaranga.

Umuraperi Rick Ross yiyongereye ku byamamare bifite amazu kuri iki kirwa dore ko abarimo Jennifer Lopez, Pitbull, P Diddy na Shaquile O’neal basanzwe bahafite amazu. Uyu muturirwa yaguze miliyoni 35 z’amadolari kandi wiyongereye ku zindi nzu zihenze afite muri Texas, Atlanta hamwe na Los Angeles.

Amwe mu mafoto y’umuturirwa Rick Ross yaguze:

Uyu muturirwa uherereye i Maimi ku kirwa kitwa ‘Star Island’ gituweho n’ibyamamare

Kimwe mu cyumba cy’uruganiriro kiri muri iyi nzu

Amadarage azamuka mu byumba byo muri iyi nzu ya Rick Ross

Icyumba cy’ubwiherero

Igikoni Rick Ross azajya ateguriramo amafunguro ye

Bimwe mu byumba biri muri uyu muturirwa

Icyumba cy’imyidagaduro kirimo na ‘Billard’

Umuraperi Rick Ross yibitseho umuturirwa wa miliyoni 35 z’amadolari

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *