Mutambuka Cedrick wamenyekanye nka Dj Dizzo ni umwe mu basore bamenyakanye hano mu Rwanda ndetse no hanze yaho mu bijyanye no kuvanga umuziki yongeye kuremba asaba abakunzi be amasengesho.
Uyu musore mu minsi yashize nyuma yo kugaruka mu Rwanda yagiye agaragara ahantu henshi yishimiwe n’inshuti ze zimutera akanyabugabo ndetse zimwihanganisha mu burwayi bwe butari bworoshye .
Uyu musore yifashishije imbuga ze nkoranyambaga yashyizeho amafoto arwariye mu bitaro maze ayaharekesha ubutumwa .
Mu butumwa bwe yagize ati Ndashaka gufata Umwanya ngashimira buri wese uri kunyitaho ,ari ukuzakunsura ,abansengera ndetse n’abanyifuriza gukira vuba .
Yakomeje agira ati : Ni ukuri ikintu imwe nakwisabira ni amasengesho yanyu gusa nta kindi kuko ntakiruta amasengesho.
Benshi mu nshuti ze bakimara kubona ubutumwa bwe bamwe bamusabye Imana kumworohereza agakira ndetse akongera akagaruka mu buzima busanzwe .
Uyu musore mu minsi yashize ayaravuzwe cyane mu itangazamakuru biturutse ku bibazo by’ubuzima yararimo mu gihugu cy’Ubwongereza aho yakoreraga akazi ke kuvanga umuziki ndetse aniga .
Mu mwaka wa 2021 nibwo uyu musore yatangiye kugenda agira ibibazo mu nda yihutira kujya kwa muganga atanga ibizamini by’ubuzima bwose nibwo basanze yarafashwe n’indwara ya Cancer ku magufwa .
Icyo gihe nk’umusore ukiri muto ukeneye kwubaka ubuzima bw’ejo hazaza yagaragaje ko ubuzima bwe bumeze nk’ubugeze kw’iherezo ,aribwo yasabye afite icyifuzo cyo kuzarangiriza ubuzima bwe mu Rwanda .
Ibyo Dj Dizzo yabitangaje nyuma y’uko abaganga bo mu Bwongereza bari bamaze kumubwira ko asigaje iminsi mike yo kubaho hano kw’isi .
Nyuma y’uko uyu musore agarukiye mu Rwanda aho yagiye abona ubuvuzi butandukanye benshi mu bantu bavuze amagambo menshi amwe Atari meza aho benshi bavugaga ko byari ukugira abone uburyo bwo gutooka bimwe mu byaha bivugwa ko yaba yarakoreye muri kiriya gihugu.