igitaramo Christmas  Carols Live Concert cya korali ya Kigali cyitezwemo udushya

Ku gicamunsi cyo kuri  uyu wa kabiri tariki  ya 12 Ukuboza  2023  ubuyobozi bwa Chorale de  Kigali  bwagiranye  ikiganiro  n’itangazamakuru  mu rwego rwo  kumneyeshya abanyarwanda  aho imyiteguro y’igitaramo Christmas  Carols Live Concert kibazera muri BK Arena  kuri icyi Cyumweru .

Muri icyo kiganiro Perezida wa Chorale de Kigali  Bwana  Hodari Jean  Claude  yabanje gushimira abaterankunga babo  ndetse n’itangazamakuru ridahwema  kubabaha  hafi imyaka yose  bagiye bategura  icyo gitaramo .

Uyu  muyobozi yakomeje avuga ko igitaramo cya Christmas  Carols Live Concert  kimaze kuba  umuco  kuko  buria mwaka bagitegura  kugira ngo bafashe  abakristu  kwizihiza  Umunsi Mukuru  wa Noheli  no gusoza umwaka  mu byishimo ndetse no gutangira umushya  mu mubyishimo no  mu mahoro .

Yavuze kandi buri mwaka Chorale de Kigali ishaka umwihariko igenera abakunzi bayo, ugereranyije n’imyaka yabanje. Bigakorwa mu rwego rwo gukomeza gushimisha abakunzi bayo.

Umwihariko ugaragara muri “Christmas Carols Concert” ya 2023 ni uburyo imyiteguro yatangiye kare ku buryo mu rwego rw’imiririmbire ndetse no mu rwego rw’imirimo y’indi isanzwe ireba igitaramo byose bizaba biri mu buryo ku gihe.

Kuva mu 2013, Chorale de Kigali ikora igitaramo nk’iki. Imibare igaragaza abantu barenga ibihumbi 20 bitabira iki gitaramo. Kandi gitegurwa mu rwego rwo gukundisha Abanyarwanda umuziki uhimbanywe kandi ukaririmbanwa ubuhanga.

Mu bihe bitandukanye igitaramo nk’iki cyabereye ahantu hatandukanye harimo na Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, kandi ibihumbi by’abantu byagiye byitabira, bagataha banyuzwe n’ubuhanga bw’abaririmbyi bagize iyi korali.

Nko mu 2019, iki gitaramo cyabereye muri Camp Kigali, biba ngombwa ko hari abantu basubirayo kubera ko imyanya yari yateguwe yari yuzuye.

Perezida wa Chorale de Kigali, Bwana Hodari Jean Claude, yavuze ko batangiye amasengesho y’iminsi icyenda ‘Noveni’ mu rwego rwo gusaba Imana ngo izabafashe mu migendekere myiza y’iki gitaramo cyamaze kuba ubukombe, bitewe n’uburyo abantu bakishimira.

Yavuze ko batitegura gusa mu miririmbire, ahubwo buri gihe bafata n’igihe cyo gusenga, ari nayo mpamvu muri iki gihe kuva ku itariki ya 8 Ukuboza 2023 batangiye amasengesho y’iminsi icyenda.

Ati “Ntabwo twitegura ngo dukaze amajwi gusa n’amasengesho turayakora […] Iyo ushaka gukora ikintu rwose gifite imigisha cyasengewe burya hari isengesho ryitwa ‘Noveni’ hari iminsi icyenda abantu bafata bagasengera igikorwa barimo.”

“Twaragitangiye. Twabaze iminsi icyenda uhereye ku itariki ya 8 Ukuboza, twatangiye amasengesho, turi mu masengesho ya buri munsi yitwa Noveni yo gusabira igitaramo, ngo kizagende neza, muzishime natwe twishime…”

Bwana Hodari avuga ko iki gitaramo cyamaze kugera ku rwego rwiza, kuko buri mwaka bakira ubusabe bw’abantu babaza igihe kizabera, ibi bikabaha umukoro wo kudasiba buri mwaka.

Ati “Igitaramo cyabaye mpuzamahanga, cyabaye icy’u Rwanda rwose, ntikikiri mu bubasha bwa Chorale de Kigali yonyine, ari nayo mpamvu tujya dusaba abantu ngo badutere inkunga kitazasiba, kandi koko ntikizasiba.”

Ni igitaramo kirangwa cyane n’umuziki wa Classic wubakiye ku ndirimbo z’abahanga bakomeye ku Isi, indirimbo zitsa ku guhimbaza Imana, indirimbo zamamaye mu ndimi zinyuranye, indirimbo z’urukundo n’ibindi.

Bwana Hodari avuga ko mu gihe habura iminsi itanu kugirango bakore iki gitaramo tariki 17 Ukuboza 2023, barangije imyiteguro yacyo, kuko yaba indirimbo bazaririmba, abaririmbyi bazakorana n’abo n’ibindi byose byamaze kujya ku murongo.

Iki gitaramo kizaririmbamo abana bato b’iyi korali, kandi itsinda ry’abacuranzi ba korali ryaragutse nk’uko Hodari akomeza abivuga.

Umuyobozi ushinzwe  Ubucuruzi n’iyamamazabikorwa  muri Savvy  Tours and  Travel Agency  Robert Ngabitsinze  yavuze  ko kuva kera ku giti cye  yakuze ari  umufana wa Chorale  Kigali ku buryo iteka nyumvaga agomba kubareba akaba reo yishimiye kuba  Savvy Tours and Travel Agency yaraje  mu baterankunga bayo  ari ibya agaciro  cyane .

Avuze ku  bikorwa byabo yavuze ko  bagamije gukundisha aanyarwanda  ubukreraugendo bw’imbere mu gihugu  kuko abanyarwanda benshi  bazi ko abanyamahanga aribo bagomba kumenya byinshi ku mateka  y’igihugu cyacu .

Robert yakomeje avuga ko nka Savvy Tours bafite gahunda yo kumenyekanisha amateka  menshi  afitiye  abanyarwanda akamaro bakaba bararebye basanga  ari zimwe  mu ntego Chorale de Kigali  ifite  kandi basanze mu butumwa  itanga harimo  urukundo amahoro  ndetse n’ubumwe  byatumye bagomba kwifatanya nayo  kuko bafite  intego zimwe nabo  kuko .

Ikindi  yavuze ko ubutumwa nka Savvy  baba bifuza gutanga ku bijyanye n’ubukerarugendo buzagera kure binyuze  muri Chorale  de Kigali kandi yabizeje ko nubwo ari  ubwa mbere  bazakomeza gutera  inkunga Chorale de Kigali  mu myaka  yose izaza .

Mu gusoza yavuze ko  ubu muri  iyi minsi  bari guha abakiliya babagana serivise nziza aho umuntu  wese uguze  itike  muri Savvy  bamuha imodoka imuvana mu rugo n’abamuherekeje ikamugeza  ku kibuga cy’indege mu rwego rwo kwakira abakiliya babone  serivise inoze .

Ku ruhande  rwa  One  Cup Coffe  Roasters Umuyobozi  Mukuru  Andrew  Gatera  yavuze ko bishimiye kuba bamwe  mu baterankunga b’igitaramo cya  Christmas  Carols Live Concert  gitegurwa na Chorale  de Kigali ,

Yavuze kandi ko iyo  urebye ibyo bakora nibyo chorale de Kigali Ikora biri mu murongo umwe  ariko nanone  bikagira aho bitandukaniye  kuko Chorale de Kigali  ifite uburyo inyuramo mu kubaka Roho z’abantu nao bo nka One Cup Coffe  Roasters bo bubaka imibiri  yabo.

Bwana Andrew yavuze kandi ko ari korali ari n’abafana bayo bose ari abafatanyabikorwa ba One Cups Coffe Roasters  kandi bikab ari amahirwe mesni kuri koko  bifuzaga no guhura n’abandi baterankunga  kugira ngo nabo bagirane  imikoranire ihoraho .

Ku bijyanye n’ibikorwa bakora yavuze ko bo bifuza ko ikawa batunganya itagomba kujya  hanze  kuko benshi mu batunganya ikawa mu Rwanda  ntibareba kw’isoko ry’imbere  mu gihugu  , bo rero nka One Cup Coffe  Roasters bifuje ko bazajya bakora ikawa nziza ariko ikanywebwa n’abanyarwanda ikindi n’uko  muri gahunda zabo ari ukwigish abanu uko ikawa itunganywa kugira ngo nabo bajye babasha kuyitunganyiriza .

Yasoje yizeza abazitabira  igitaramo cya Christmas  Carols  Live concert ko umuntu wese uzitabira  icyo gitaramo ashobora  guca aho  One Cup  Coffe Roaster ikorera ku Gishushu akereka itike agahambwa  igikombe c’Ikawa ku buntu ndetsa anabamenyesha ko ku munsi nyamukuru nao bazaba bari  Bk Arena aho abantu bazinywra ikawa iryoshye.

Ibyo wamenya kuri Chorale de Kigali iri gutegura igitaramo “Christmas Carols Concert” ya 2023:

Chorale de Kigali ni umuryango utari uwa Leta, watangiye mu 1966, ubona ubuzima gatozi mu 1987 bwavuguruwe mu 2011.

Ni umuryango watangijwe n’abahanga muri muzika bari barabyize mu mashuri ya Seminari n’ahandi.

Ab’ikubitiro ni Leon Mbarushimana, Claver Karangwa, Callixte Kalisa, Professeur Paulin Muswahili, Saulve Iyamuremye n’abandi.

Chorale de Kigali, ni imwe muri korali zizwi mu zabayeho mu Rwanda. Yakoze amateka muri muzika ihimbanywe ikanaririmbanwa ubuhanga.

Mu ntangiriro Chorale de Kigali yari igizwe n’abagabo gusa, kugeza mu 1978, ari bwo abari n’abategarugori ba mbere binjiragamo.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *