Umuryango wa Pasteur Mpyisi wahakanye amakuru y’Urupfu

Umukambwe Pasiteri Ezra Mpyisi ni muzima bitandukanye n’amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yitabye Imana.

Ni amakuru yatangiye gusakazwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukuboza, gusa abayakwirakwizaga bose ntibagaragaze aho yavuye.

Umwuzukuru we  Diana Mpyisi abinyujije ku rubuga rwe rwa X  yatangaje ko Sekuru ari muzima

 Mu butumwa yanditse yagize  ati  “ biteye isoni ku mutu wese ukoresha   YouTube wakwirakwiza amakuru y’ibinyoma kuri Pasiteri Mpyisi.  Ni muzima kandiameze  neza, ku buntu bw’Imana

Mpyisi z’imyaka 101 ni umwe mu nararibonye nke u Rwanda rusigaranye kuri ubu, kuko aruzi neza rukiri ibihuru.

Uyu mukambwe ubuzima bwe bwose yabumaze ari umubwirizabutumwa bwiza mu Itorero ry’Abadiventisti b’Umunsi wa Karindwi ari na byo byamuhesheje kuba mu Nama Nkuru y’Igihugu, yagiraga inama Umwami Mutara III Rudahigwa.

Rudahigwa amaze gutanga, Mpyisi yakomeje kugira inama Umwami Kigeli V Ndahindurwa wamusimbuye kugeza mu 1960, ubwo yahezwaga ishyanga n’Ababiligi, ku busabe bw’Ishyaka Parmehutu.

Mpyisi yaje kujya hanze nk’impunzi, arugarukamo mu 1997 rumaze imyaka itatu rubohowe. Nyuma yo kugaruka mu Rwanda yakunze kugaragara kenshi mu ibwirizabutumwa n’ibikorwa biteza imbere umuco nyarwanda, nk’aho ari umwe mu bashinze Inteko Izirikana igizwe n’abageze mu zabukuru baharanira ko umuco n’amateka by’u Rwanda bitasibangana.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Ngabonziza Chris

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *