Rdb yakomoreye abafite utubari muri iyi minsi mikuru

Muri iki gihe cy’iminsi mikuru, impera za weekend, kuva tariki 15 Ukuboza, kugeza ku ya 07 Mutarama 2024 abakora ibikorwa by’imyidagaduro, abacuruza utubari na Hotel bemerewe gukora bugacya.

Itangazo ryasohowe n’urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere, RDB rivuga ko amasaha yo gukora nijoro yongerewe ku bantu bakira abandi (hospitality activities) kubera iminsi mikuru yegereje.

Mu itangazo harimo ko abakora muri ziriya serivise bemerewe gukora ijoro ryose mu mpera z’icyumweru, ni ukuvuga ku wa Gatanu kugera ku Cyumweru.

Gusa mu yindi minsi kuva ku wa Mbere kugera ku wa Kane, amasaha yo gukora kuri biriya bikorwa ni ukugeza saa munani z’ijoro (2h00 a.m).

RDB ivuga ko aya mabwiriza anareba abantu bategura ibirori ku giti cyabo.

Aya mabwiriza abuza  abacuruza inzoga kuziha abana bari munsi y’imyaka 18, cyangwa kuziha abantu babona ko bafite ikibazo (basinze), ikindi ni uko RDB isaba abanywa inzoga kunywa mu rugero.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *