Perezida Kagame  yagiranye ibiganiro na Perezida Ruto i Dubai

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Kenya, William Ruto, bagaruka ku mahirwe y’ishoramari agaragara mu bihugu byombi no ku bibazo by’umutekano mu Karere.

Abakuru b’ibihugu bombi bahuriye i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho bitabiriye inama ihuza abagize za Guverinoma zo hirya no hino ku Isi (World Governments Summit).

Amakuru yatanzwe na Village Urugwiro agaragaza ko ku mugoroba wo kuri uyu wa 12 Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Kenya, William Ruto.

Ati “Kuri uyu mugoroba Perezida Kagame yahuye na Perezida Ruto wa Kenya, bahuriye mu nama ya za Guverinoma (World Governments Summit).”

Perezida wa Kenya, William Ruto abinyujije ku rukuta rwe rwa X, yatangaje ko baganiriye ku bijyanye n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi n’ibibazo by’umutekano muri Afurika y’Iburasirazuba.

Yagize ati “Kenya n’u Rwanda bisangiye indangagaciro mu byerekeye ubucuruzi n’ishoramari muri Afurika y’Iburasirazuba na Afurika yose. Naganiriye na Perezida Kagame, ku mahirwe y’ishoramari ari mu bihugu byacu hamwe n’amahoro n’umutekano mu karere.”

Umubano w’u Rwanda na Kenya umaze gushinga imizi bishingiye ku bikorwa bihuza abaturage b’ibihugu byombi.

Muri Mata 2023 Perezida Ruto yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda, hasinywa amasezerano ari mu ngeri zirimo ubufatanye mu bijyanye n’amagororero, ajyanye n’amahugurwa mu bya dipolomasi, ajyanye n’ikoranabuhanga, ajyanye n’ubuzima, ajyanye n’urubyiruko n’ayo guteza imbere amakoperative.

Ishoramari ry’Abanya-Kenya rigaragara muri serivisi zitandukanye zirimo uburezi, ubuvuzi, amabanki n’ibindi byinshi.

Nko mu burezi, Kenya ifite Kaminuza ya Mount Kenya, mu itangazamakuru hari ibigo bikomeye nk’ibinyamakuru nka Rwanda Today, The East African, Royal FM na Kiss FM.

Kugeza ubu urwego rw’amabanki mu Rwanda rwiganjemo ishoramari ry’abanya-Kenya, aho bashoye imari muri BPR Rwanda Plc ndetse baherutse kugura iyari Cogebanque.

Izindi banki zisanzwe mu Rwanda zifite inkomoko muri Kenya harimo nka Guaranty Trust Bank Rwanda Plc yihuje na Fina Bank mu 2013 na NCBA Bank Rwanda Plc nyuma yo kwihuza kwa CBA na Crane Bank mu 2018.

Hari ibindi bigo nka Britam bitanga serivisi z’ubwishingizi ndetse mbere y’uko UAP igurwa na Old Mutual nayo yari ishoramari ry’Abanyakenya mu Rwanda. Mu bigo by’ubukerarugendo hari Serena Hotel n’ibindi.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *