Kuva kuri uyu wa Gatandatu 17 kugeza 25 Gashyantare 2024, mu Rwanda hari kwizihizwa Icyumweru cyahariwe ubuskuti cyahawe insanganyamatsiko igira iti “MUSKUTI, GIRA URUHARE MU KWIMAKAZA UBUFATANYE BUGAMIJE IMBERE HEZA.
Iki gikorwa cyo gutangiza icyo cyumweru cyabereye mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Burera, Umurenge wa Cyanika Akagari ka Gisovu mu Mudugudu wa Kamegeri.
Iki gikorwa cyabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyabereye kuri Paruwasi ya Butete, kyoborwa na Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent Hakorimana, Umushumba wa Diyoseze ya Ruhengeri.
Muri iki gitambo cya misa hakaba hanatanzwe amasezerano ku baskuti bashya 82 n’abagide 11. Amasezerano yahawe umugisha na Musenyeri abifuriza kuzaba abaskuti beza, bigirira akamaro, bakakagirira imiryango yabo, igihugu n’isi muri rusange, maze bakayigira nziza kurusha uko bayisanze.
Iki gikorwa kitabiriwe n’inteko n’imitwe y’urubyiruko rw’abanyeshuri bo mu bigo nka St Jerome Janja, ETK,ESK, St Vincent Muhoza,Rugarama, Cyuve, Rugarama.
Nyuma hakurikiyeho umuhango wo gutera ibiti by’imbuto ziribwa bigera kuri 200, iki gikorwa kitabiriwe na Komiseri Mukuru w’Umuryango w’Abaskuti mu Rwanda Bwana Virgile Uzabumugabo, Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent Halorimana, Umushumba wa wa Diyoseze ya Ruhengeri. Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bwari buhagarariwe na Bwana Makombe Jules ushinzwe Imiyoborere Myiza muri iyo ntara naho Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buhagarariwe na Vice Mayor ushinzwe Imibereho myiza Bwana Mwanangu Theophile.
Komiseri w’Abaskuti mu Karere ka Burera Bwana Karasira Jonas uhagarariye Umuryango w’Abaskuti mu Karere ka Burera yashimiye abitabiriye iki gikorwa, anashimira Umuryango w’Abaskuti mu Rwanda wahisemo ko iki gikorwa gitangirira muri aka karere abereye umuyobozi.
Muri ibi birori habereye umuhango wo kwambika fulari Nyakubahwa Musenyeri Hakorimana Vincent, Bwana Makombe Jules wari uhagarariye Intara y’Amajyaruguru ndetse na Bwana Mwanangu Theophile.
Ibi bikaba byakozwe mu rwego rwo kubashimira uruhare badahwema kugira mu iterambere ry’abana n’urubyiruko ariko cyane cyane no gushimangira igihango bagiranye n’Umuryango w’Abaskuti mu Rwanda, kandi zemeye kwifatanya na wo mu guharanira icyateza abana n’urubyiruko imbere, haba mu bwenge, imbaraga z’umubiri, imyemerere, ubukungu n’ibindi byose bakeneye kugira ngo bagere ku iterambere bifuza.
Mu butumwa bwahavugiwe bw’ibanze cyane ku iterambere ry’urubyiruko u Rwanda rukeneye kugira ngo rugire ejo heza rwifuza.
Komiseri mukuru w’abaskuti mu Rwanda yasabye
Urubyiruko kwirinda kwirinda ibiyobyabwenge kandi ruzi kugena intego rukazigeraho, rukazakirigita ifaranga bihagije.
Jules Makombe ushinzwe Imiyoborere Myiza mu ntara y’amajyaruguru yasabye urubyiruko kwiga rugatsinda, rukitwara neza rugasenga kandi ruharanira iterambere
Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent Halorimana, Umushumba wa wa Diyoseze ya Ruhengeri yasabye urubyiruko kwitabira ibikorwa bya leta bitandukanye kugira ngo aho rutuye hagaragare impinduka nziza ziruturutseho
Muri uwo muhango kandi Itsinda ry’Abaskuti 6 bishyize hamwe baremera Umuturage ufite ubushobozi buke aho icyo igikorwa cyabereye aho bamuha ihene, bamwishyurira amafaranga y’ishuri y’abana arera ndetse we n’umuryango we babishyurira mutuelle y’umwaka umwe.
Ibikorwa by’Icyumweru cy’Ubuskuti birakomeza iki cyumweru cyose aho bizabera mu Turere twose 30 tw’u Rwanda. Kikazasorezwa mu Karere ka Muhanga, ku Cyumweru tariki ya 25 Gashyantare 2024, aho Abaskuti, n’inshuti zabo ndetse n’abandi baturage bo mu mujyi wa Muhanga bazataramana n’abahanzi bakomeye mu ruhando rwa Musika nyarwanda nka Bwiza uherutse gusinanyana amasezerano y’ubufatanye na ASR, DJ Marnaud umaze kwamamara mu kuvangavanga imiziki