Kuri iki cyumweru tariki ya 26 Gashyantare 2023 nibwo hasojwe icyumweru cyahariwe ubuskuti mu Rwanda ibirori byo kugisoza byabereye mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Muhanga, kuri stade y’umupira w’amaguru y’Akarere ka Muhanga.
Iki cyumweru cy’Ubuskuti cyari gifite insanganyamatsiko igira iti”MUSKUTI, GIRA URUHARE MU KWIMAKAZA UBUFATANYE BUGAMIJE IMBERE HEZA”
Uzabumugabo Virgile, Umuyobozi w’Umuryango w’Abaskuti mu Rwanda, wanatorewe ejo kongera kuwuyobora muri manda y’imyaka ine, atangiza iki gikorwa, yashimiye abagize umuryango mugari w’abaskuti mu Rwanda, abibutsa ko Icyumweru cy’Ubuskuti kirangiye ariko ibikorwa by’Ubuskuti bitagomba kurangira. Yongeye kwibutsa urubyiruko rwari aho ko rukwiye gukura amaboko mu mifuka rugakora kugira ngo impano zibarimo zibatunge.
Yanababwiye kandi ko bakwiriye kwirinda ababashuka bakabajyana mu bishuko butandukanye birimo ibiyobyabwenge, ubusinzi, ubusambanyi n’ibindi byose byatuma ahazaza habo hangirika.
Iki gikorwa cyari kitabiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu nzego za leta n’abamadini n’amatorero atandukanye, abayobozi b’Ibigo by’amashuri byo mu Ntara y’Amajyepfo, ababyeyi bari baherekeje abana babo.
Padiri Alexis Ndagijimana, Umunyamabanga wa Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe ikenurabushyo ry’urubyiruko, aganiriza urubyiruko rw’abaskuti, yabibukije ko urubyiruko dufite ababyeyi batandukanye tugomba kubaha kumvira ndetse no guhora dushima. Muri abo yavuzemo ababyeyi batubyara ku bw’umubiri (Papa na Mama) yavuze kandi ko Imana ari umubyeyi wacu twese, bituma abayemera twese tuba abavandimwe, tutitaye ku gihugu tuvukamo, umugabane cyangwa umuryango.
Muri iki gikorwa kandi hanatanzwe amasezerano ku baskuti bashya bageze kuri 270.
Byicaza Jean Claude Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami ry’Imiyoborere myiza mu Karere ka Muhanga yashimiye ubuyobozi bw’umuryango w’Abaskuti mu Rwanda, mu kuba barahisemo ko iki gikorwa gisorezwa muri aka Karere.
Yibutsa urubyiruko ko bagomba kubaha amahame nshingiro n’Amategeko y’Abaskuti kugira ngo ejo habo hazabe heza kuko arizo mbaraga z’Igihugu z’ejo hazaza,
Mu bandi banyacyubahiro bari bitabiriye iki gikorwa harimo Umuyobozi w’Ingabo mu Turere twa Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza, Padiri ushinzwe urubyiruko mu Nama Nkuru y’Abepisikopi mu Rwanda, Uwaje ahagarariye Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Muhanga, Hadji Assoumani Niyigena wari uhagarariye Imam w’Abayisilamu mu Karere ka Muhanga n’abandi.
Iki gikorwa cyarabanjirijwe n’Inama y’Inteko rusange yateranye kuru uyu wa 24 Gashyantare 2024, inatorerwamo abayobozi b’Umuryango w’Abaskuti ku rwego rw’Igihugu, aho Virgile Uzabumugabo yongeye kugirirwa ikizere atorerwa kongera kuyobora uyu muryango muri manda y’imyaka ine. ,
Abandi batowe ni Nikuze Sandrine wabaye Komiseri Mukuru Wungirije w’Umuryango w’Abaskuti mu Rwanda, Samantha Giramata wabaye Umunyamabanga Mukuru.
Abandi ba Komiseri bagize Inama y’Ubutegetsi ya RSA batowe ni Komiseri ushinzwe:
• Umutungo: Bwana Gihana Olivier
• Inyigisho n’amahugurwa: Bwana Nshimiyimana Gilbert
• Itumanaho n’Ubutwererane: Madame Agahozo Ornella
• Iterambere: Bwana
Akarikumutima Fabien
Nyuma yo gutorwa Virgile Uzabumugabo yashimiye abanyamuryango bamugiriye ikizere, abasezeranya ko atazabatenguha, akaba yavuze ko mu by’ibanze byihutirwa bagiye gukora ari ukuzamura ubuskuti mu Turere, kongera kugarura abakuze barerewe mu Buskuti batakigaragara mu bikorwa bya buri munsi by’Umuryango w’Abaskuti.
Yanabwiye itangazamakuru ko u Rwanda ruri guhatanira kuzakira Inteko Rusange y’Umuryango w’Abaskuti Kw’Isi izahuza ibihugu 174, ikaba itaganyijwe kuzaba muri 2027.
Yasoje asaba abafatanyabikorwa bose bifuza gukorana n’urubyiruko kwegera Umuryango w’Abaskuti mu Rwanda kuko ari imwe mu nzira yihuse kandi yabafasha kugera ku bana n’urubyiruko no kubagezaho ubutumwa, butuma tubafasha kuzaba abagabo n’abagore bihesha ishema bakanarihesha igihugu cyabo n’imiryango yabo.