Zelensky, yatangaje ko abasirikare ibihumbi 31 b’igihugu cye, bamaze gupfira mu ntambara

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko abasirikare ibihumbi 31 b’igihugu cye, bamaze gupfira mu ntambara yashojwe ku butaka bwe n’u Burusiya.

Yavuze ko adashobora gutangaza imibare y’abakomeretse kuko byaba ari ugufasha u Burusiya muri gahunda zabwo z’urugamba. Nubwo yavuze ko atatangaza uwo mubare, abakurikiranira hafi iby’iyi ntambara, bavuga ko abapfuye ari benshi.

Aya magambo ayavuze mu gihe Minisitiri w’Umutekano mu gihugu cye, yavuze ko kimwe cya kabiri cy’inkunga ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bigenera Ukraine muri iyi ntambara, itinda ku buryo bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage.

Zelensky ku Cyumweru yari yatangaje ko azatangaza imibare y’abapfuye mu gushyira umucyo ku mibare u Burusiya bwavugaga, we afata nk’idafututse.

Yagize ati “Ibihumbi 31 by’Abasirikare ba Ukraine nibo bapfiriye muri uru rugamba. Ntabwo ari ibihumbi 300 cyangwa se ibihumbi 150 n’indi mibare Putin n’abambari be babeshya. Gusa buri wese watakaje ubuzima bwe, ni igihombo gikomeye kuri twe.”

 

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *