Platini yatumiye Urban Boys mu gitaramo cya Baba Experience

Umuhanzi  Nemeye Platini  usigaye yiyita Baba  wahoze mu itsinda rya  Dream boys mu gihe hasigaye iminsi mike ngo igitaramo cye yise “Baba  Experience kibe yatunguye abakunzi ba muzkia benshi atangaza ko mu bahanzi  bazakitabira  harimo n’itsinda  rya  Urban Boys bahoze  bahanganye mu myaka yashize aya matsinda yombi atarasenyuka .

Iki gitaramo cya  Platini nkuko ni kimwe  mu bifite ibisobanuro  byinshi  mu rugendo rwe  rwa muziki nk’umuhanzi ukorana wenyine ntawundi bari kumwe  nyuma yaho Mugenzi we batangiranye itsinda rya  Dream Boys  Mujyanama Clausde uzwi nka TMC yerekereje muri Amerika aho yasanze  umuryango we  ndetse no gukomerezayo amasomo .

Nyuma yo kugenda kwa TMC ,Platini nk’umuhanzi  uzi icyo ashaka yararebye asanga atakwicar ngo areke  umuziki ahubwo ahita atangira urugendo  rushya  rwo gukora wenyine aho yashyize hanze indiri zitari nkeya  nka  Veronika,Attention ni zindi nyinshi zakunzwe n’abatari bakeya  hano mu Rwanda

Ibi byabaye  kuri iri tsinda rya  Dream Boys byabaye kandi no mu Itsinda rya  Uraban Boys aho  Safi Madiba yaje kwigira muri Canada asanzeyo umugore hagasigara  Humble Jizzo na Nizzo  Kaboss ariko nabo batamaze kabiri kuko Humble nawe yaje  kwimukira  mu gihugu cya Kenya n’umuryango akaba ari atuye  ibi byaje gukoma mu nkora  Nizzo nawe asa nkuretse  umuziki  kubera gucika intege.

 Nyuma y’igihe kirekire urban boys isabwa kugaruka  mu minsi ishize nibwo humble  Jizzo  yatangaje ko nawe agiye gutangira kujya  akora mu umuziki wenyine nyuma yo kuganira na Nizzo ariko bitavuze ko Urban Boys izaba isenyutse yose ko bazajya  bakorana nu bundi mu gihe buri umwe yabonye  umwanya.

Icyo gihe  Humble yatanagarije  itangazamakuru  ko iyi mikorere ya buri umwe itazakoma mu nkokora iterambere ry’itsinda, kuko rimwe na rimwe bazajya bahura bakorane indirimbo.

Yavuze ati “Ni icyemezo naganiriye na Nizzo. Buri umwe igihe abonye ubushobozi azajya akora indirimbo, ariko kandi dufite imishinga tuzajya duhuriramo nk’itsinda rya Urban Boys. Ni urugendo twifuza ko buri wese agiramo uruhare.”

Ibi biri mu mpamvu zatumye, uyu muhanzi mu minsi ishize ashyira hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Fifi’ igaruka ku rukundo rw’umusore n’umukobwa.

Uyu muhanzi avuga ko kuba batumiwe mu gitaramo cya Platini kizaba tariki 30 Werurwe 2024 muri Camp Kigali, biri mu rwego rwo kongera kwiyibutsa ibihe banyuzemo nk’itsinda.

Humble yibutsa ko mu gihe cy’abo na Dream Boys, bahanganye mu buryo bukomeye, ku buryo buri umwe yahoraga akora icyatuma arenga kuri mugenzi we.

Asobanura ko kongera guhurira ku rubyiniro bisasiye ku kugaragaza ko amateka bubatse mu muziki adateze gusibangana.

Avuga ati “Urumva Dream Boys twabayeho duhanganye twese tuyoboye. Rero byari bigoye ko twahurira ku rubyiniro. N’ubwo uyu munsi amatsinda atakiri kumwe ariko n’ubundi amateka abayubatse bagiye guhurira ku rubyiniro.”

Platini [Baba] asobanura ko gutumira Urban Boyz muri iki gitaramo bimeze nko kongera guhurira ku rugamba. Yavuze ati “Bavandimwe twarwananye nyinshi, nishimiye kubana namwe mu gitaramo ‘Baba Experience’. Gusa mwibuka ko tariki 30 ari urundi rugamba.”

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *