Abanyeshuri biga mu kigo cya Umbrella TVT School giherereye mu Karere ka Gatsibo basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi kugira ngo barusheho kumenya amateka yaranze, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Kuri uyu wa gatanu tariki 15 Werurwe 2024, nibwo abo banyeshuri basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bunamira inzirakarengane za Jenoside ziharuhukiye.
Basobanuriwe uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n’ubutegetsi bwigishije ingengabitekerezo y’amacakubiri n’urwago kugeza habaye Jenoside yatwaye ubuzima bw’Abatutsi barenga miliyoni mu minsi ijana.
Benegusenga Chance wiga muri Umbrella TVT School yavuze ko kumenya amateka u Rwanda rwaciyemo ndetse n’aho rugeze ubu ari inyungu zikomeye, ashimangira ko nk’urubyiruko bakwiye gutahiriza umugozi umwe bagahashya abashaka kugoreka amateka.
Ati“Urumva twe tukiri bato twumva amateka impande n’impande ababyeyi bavuga urugendo baciyemo rukakaye ariko ntabwo twumva neza uburemere bwabyo ariko iyo tuje ahantu nk’aha tukabibona bidufasha kumenya ibyabaye n’uburemere bwabyo.”
Kwizera Fabien yavuze ko urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu banyoterwa kumenya amateka yaranze u Rwanda batarinze kubisobanurirwa n’abanyuranya n’ukuri kw’ibyabaye, tukava muri bimwe bya munyangire.”
Yaboneyeho gushishikariza ibindi bigo by’amashuri na za Kaminuza n’urubyiruko kujya rusura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo barusheho kumenya amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside kugira ngo bahangane n’abashaka kuyipfobya.
Umuyobozi w’ikigo Umbrella TVT School, Nshimiyimana Theogene yatangarije KIGALIHIT ko basuye uru Rwibutso ngo abanyeshuri n’abakora muri iki kigo barusheho kumenya amateka yaranze u Rwanda.
Yagize ati”Twungutse byinshi abanyeshuri bacu batari bazi, kwibuka n’ingenzi, mu kwibuka bidufasha kwitegura kujya mu buzima bushya, ubuzima buvuga ko ibyabaye aha bitazongera kubaho no kwerekana ko twe turi abavandimwe biyemeje kubana no kubaka u Rwanda rushya.”
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruruhukiyemo Abatutsi barenga ibihumbi 250 biciwe mu bice bitandukaye by’umujyi wa Kigali.
Abanyeshuri bagera kuri 28 biga imyuga igiye itandukanye n’abarezi babo bakomereje urugendoshuri mu mujyi wa Kigali, aho basuye amahoteli, amagaraje, ahatunganyiriza imyenda ndetse n’inzu zitunganya imisatsi mu rwego rwo kurushaho kuvoma ubumenyi mu bintu bitandukane.
Aba banyeshuri Bashimangira ko bungutse ubumenyi, buzabafasha mu masomo yabo ya buri munsi ndetse ko ubumenyingiro bahisemo ari umwuga wateza imbere uwukora atarinze gutega amaboko.