Hari ikizere ku gucyemuka kw’ibibazo by’umutekano, hagati y’U Rwanda na RDC.

Ibiganiro hagati y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi u Rwanda na Congo byashimangiye ko hari ikizere ku gucyemura ibibazo by’umutekano hagati y’ibihugu byombi.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki 30 Nyakanga 2024 i Luanda muri Angola hateraniye inama ya kabiri y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yiga ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Ni inama u Rwanda ruhagarariwemo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Nduhungirehe Olivier, Ibiro ntaramakuru Angop byo muri Angola byasobanuye ko Perezida João Lourenço, Minisitiri Nduhungirehe na Minisitiri Kayikwamba wa RDC baganiriye ku mutekano mucye urangwa mu Burasirazuba bwa RDC, wabaye intandaro y’amakimbirane ya RDC n’u Rwanda.

Ntabwo haramenyekana imyanzuro yafatiwe mu biganiro by’uyu munsi, gusa biteganyijwe ko izatangazwa kuri wa Gatatu tariki 31 Nyakanga 2024, Muri Werurwe 2024 nabwo hari habaye inama yahuje ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo bakirwa na Perezida wa Angola João Lourenço akaba n’umuhuza mu bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bw’iki Gihugu.

Mu biganiro byose byagiye bitegurwa mu guhuza impande zombi Perezida wa Angola João Lourenço yatangaje ko batazemera ko ibibazo hagati ya RDC n’u Rwanda bigera aho bibyara intambara.

Congo yakunze kugaragaza ko u Rwanda rugira uruhare mu mutekano muke mu Burasirazuba bw’iki Gihugu ariko u Rwanda rukavuga ko nta ruhare urwo ari rwo rwose rutabifitemo, kuko umuzi w’iki kibazo uri mu mateka yo hambere aho igice kimwe cya Congo gituweho n’abanye Congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bakorerwa ibikorwa by’ubwicanyi ndetse bakavanwa no mu byabo.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *