Ukraine : Ubuhorandi na Danemark bageneye Ukraine indege z’intambara zo mu bwoko zo kuyifasha uburusiya.

Kuri iki cyumweru, tariki ya 20 Kanama 2023, Ibihugu by’Ubuholandi na Danemark byatangaje ko bizaha indege z’intambara zo mu bwoko bwa F-16 igihugu cya Ukraine kirembejwe n’intambara cyagabweho n’Uburusiya.

Ibi byatangajwe mu itangazo ryatangajwe na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yanafashe kubwe nk’imbaraga zikomeye ku ngabo z’igihugu cye zishobora kuzabafasha mu ntambara itoroshye n’Uburusiya.

Amakuru avuga ko mu gihe ntarengwa ibikorwa remezo ndetse n’ibibuga by’indege byujuje ibyangombwa byo kwakira izi ndege z’intambara zo muri ubwo bwoko, Zizahita zoherezwa muri Ukraine. Mu gihe kidatinze  izi ndege zirakomeye cyane mu buryo guhangana mu ntambara zirasirwamo n’ibisasu bya Kirimbuzi.

Ni indege zifite ubushobozi buhambaye bwo guhangana n’ibi bisasu, zakorewe muri Amerika, Minisitiri w’intebe w’Ubuholandi Mark Rutte yabwiye Zelensky wa Ukraine ko Ubuhorandi bwitegute gufasha Ukraine mu buryo bwose bushoboka, Ubwo bombi basuraga ibirindiro by’ingabo zirwanira mu kirere z’Ubuholandi.

Perezida Zelenskyy yashimiye cyane Rutte n’ubuhorandi nk’igihugu cya mbere gitanze indege nk’izo muri Ukraine. Aba bayobozi bombi bafashe umwanya bajya kugenzura izi ndege ebyirizifite n’ibirahure bya Fime zijimye cyane, Aho zari ziparitse muri hangar ku kigo cya Gisirikare cy’Ubuholandi mu mujyi wa Eindhoven wo mu majyepfo y’icyo gihugu.

Perezida Zelenskyy Yagize Ati “Biranshimishije kubona Danemarke, hamwe n’Ubuholandi, bazaduha indege z’intambara F-16 mu kurwanya Uburusiya bwatugabyeho intambara, bigaragaje ko bashyigikiye cyane guharanira ubwisanzure bwacu ndetse n’abaturage ba Ukraine”. Minisitiri w’ingabo muri DanemarikeJakob Ellemann-Jensen, nawe yashimangiye ko inkunga ya Danemark muri Ukraine itajegajega, kandi ko badahagarikiye aho kuri iyo nkunga y’indege ya F-16 ahubwo bazatanga n’izindi mbaraga.

Zelenskyy yongeyeho ko Ukraine izabona izindi ndege 42, Mu kandi Ubuholandi na Danemark nabyo bitigeze bitangaza neza, mu imibare y’indege bizaha Ukraine.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *