Hamas yongeye kwihebesha abateganyaga agahenge k’umutekano n’intambara.

Nyuma y’uko Perezida w’Amerika Joe Biden avuze ko yumva afite icyizere cy’agahenge mu ntambara yo muri Gaza, Hamas yo ivuga ko igikomeje ibikorwa byo guhangana na Israel.

Biden yavuze ko ngo agahenge karigusatirwa nyuma y’iminsi ibiri y’ibiganiro biyobowe n’Amerika byabereye muri Qatar, ku wa gatanu, Perezida Biden yagize ati: “Turi hafi cyane [y’agahenge] kurusha ikindi gihe cyose cyabayeho.”

Ibiro bya Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu kuri uyu wa Gatandatu byavuze ko abari mu biganiro bo ku ruhande rwa Israel bagaragaje icyizere ko ibintu bishobora guhinduka.

Ariko umutegetsi wo ku rwego rwo hejuru wo muri Hamas yavuze ko nta ntambwe yatewe ndetse ko abahuza ibyo barimo ari ukwibeshya.

Kugeza ubu abantu barenga 40,000 bamaze kwicirwa muri Gaza kuva iyi ntambara ihuza Hamas na Israel yatangira mu Ugushyingo umwaka ushize, nk’uko bitangazwa na minisiteri y’ubuzima ya Gaza itegekwa na Hamas.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *