Itsinda ry’abasirikare bo mu ngabo z’u Rwanda ndetse n’abapolisi ba Polisi y’Igihugu, kuri uyu wa Kabiri bahagurutse i Kigali berekeza mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique aho bagiye mu bikorwa byo kugarura amahoro.
Izi ngabo n’abapolisi mbere yo guhaguruka ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali babanje guhabwa impanuro n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi wari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi ushinzwe ibikorwa, CP Vincent B Sano.
Maj Gen Nyakarundi yabasabye kuzarangwa n’imyitwarire myiza no gukomeza akazi keza kakozwe mu gihe cy’imyaka itatu, na ho CP Sano abasaba gukorera hamwe ndetse no kwirinda amakosa ashobora gusiga icyasha isura y’u Rwanda.
Ingabo n’abapolisi boherejwe muri Mozambique bahasimbuye bagenzi babo bari baroherejweyo mu mwaka ushize.
Izi ngabo ziyobowe na Maj Gen Emmy Ruvusha ugiye gukorera mu ngata Maj Gen Alex Kagame, Muri Nyakanga 2021 ni bwo u Rwanda rwatangiye kohereza ingabo muri Mozambique.
Mu myaka itatu izi ngabo zihamaze, zashoboye kwirukana ibyihebe byo mu mutwe wa Al Sunna wa Jama (ASWJ) mu bice bitandukanye bya Cabo Delgado, by’umwihariko mu turere twa Mocimbao da Praia na Palma.
Umusanzu wa RDF ifatanyiije n’Ingabo za Mozambique watumye ibihumbi by’abaturage bari baravuye mu byabo bongera gutahuka.