Umugabo yahanwe bikomeye, Nyuma yo kwishyira muri sisiteme y’abapfuye ahunga indezo.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umugabo witwa Jesse Kipf wahimbye urupfu rwe kugira ngo adakomeza kwishyura indezo y’umwana we w’umukobwa, yamaze gukatirwa igifungo cy’imyaka 6 muri gereza.

Jesse Kipt wo mu mujyi wa Kentucky muri Amerika, yabaye ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga nyuma yaho akatiwe igifungo cy’imyaka 6 n’amezi 9 nyuma yaho yiyemereye ko yahimbye urupfu rwe agamije guhunga indezo ya buri kwezi yari ategetswe kwishyura umugore babyaranye umwana w’umukobwa.

Uyu mugabo w’imyaka 39 usanzwe ari umuhanga mu bijyanye n’ikoranabuhanga (Hacker), muri Mutarama ya 2023 yinjiriye sisitemu y’ibiro bishinzwe kugenzura abapfuye (Death Registry) yo muri Hawaii ahatuye umugore babyaranye umwana. Iki gihe yahise ashyiramo raporo y’uko yapfuye azize impanuka maze babimenyesha uyu mugore ko atazongera kwaka indezo ya buri kwezi.

Icyakoze ibi ntibyamuhiriye kuko amakuru yageraga kuri uyu mugore yavugaga ko Jesse Kipt akiri muzima yidegembya muri Kentucky. Ibi byatumye uyu mugore yitabaza inkiko hatangira iperereza kugeza ubwo Jesse atawe muri yombi.

Kuwa Kabiri w’iki cyumweru nibwo urukiko rukuru rwa Kentucky rwakatiye imyaka 6 n’amezi 9 Jesse Kept wiyemereye ko yahimbye urupfu rwe ngo abone uko arekera kwishyura indezo y’umwana kuko yari atakibishoboye kubera ubushobozi bucye.

N’ubwo yakatiwe iki gifungo, ngo aracyakurikiranywaho icyaha cyo kugurisha amakuru y’Amerika aho bicyekwako yayahaga abo mu bihugu bya Russia, Algeria hamwe na UK. The Washington Post yatangaje ko uyu mugabo atari inshuro ya mbere afunzwe azira ibyaha by’ikoranabuhanga dore mu 2018 yakatiwe imyaka 5 azira kwinjirira kompanyi muri sisitemu gusa agafungurwa nyuma y’imyaka 2 gusa abaganga bavuze ko afite ikibazo kihungabana.

Abaganga banzuye ko afite ikibazo cya Psychological trauma’ kubera ibyo yanyuzemo ku rugamba. Mbere y’uko yinjira muby’ikorabuhanga, Jesse Kept yahoze ari umusirikare wa Amerika kuva mu 2006 kugeza mu 2009. Yanagiye ku rugamba muri Iraq kuva muri Kamena ya 2007 kugeza muri Gicurasi ya 2008. Uretse iki gifungo Jesse yahawe, yanategetswe kwishyura $195,700 y’umwenda arimo nyuma yo kumara igihe kinini atishyura indezo y’umwana.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *