Ubuyobozi bwa Shalom Choir yo mu Itorero ADEPR bwatangaje ko kwinjira byagizwe ubuntu mu gitaramo kigamije kwigisha abantu ko nta muntu uruhura uretse Yesu Kristo.
Perezida wa Shalom Choir Ngendahimana Gaspard irimo gutegura igitaramo gikomeye bise ‘Shalom Gospel Festival’ yatumiyemo umuramyi Israel Mbonyi yavuze ko nta kiguzi yabatse kandi ko yiteguye guhembura imitima ya benshi bazacyitabira.
Igitaramo Shalom Choir izakorera muri BK Arena izagihuriramo na Israel Mbonyi, Ntora Worship Team ku wa 17 Nzeri 2023.
Past Dan Daniels wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika niwe uzaba ari Umuvugabutumwa w’umunsi muri icyo gitaramo gitegerezanyijwe amashyushyu.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa 14 Nzeri 2023 hatangajwe ko abantu bazatangira kwinjira muri BK Arena kuva saa tatu za mugitondo kandi ku buntu.
Jean Luc Rukundo, Visi Perezida wa Shalom Choir yavuze ko bashyize imbere kuzana abantu kuri Kristo kuruta guca amafaranga.
Ati ” Icyo dushaka ni uburyo twavura abantu agahinda gakabije na gatanya twifashishije ijambo ry’Imana, inyungu yacu ni uko abantu bakira Kristo akaruhura abantu imitima.”
Rukundo yashimiye umuhanzi Israel Mbonyi utarabishyuje kugira ngo aze kwifatanya na bo muri iki gitaramo nyuma yo kumwereka intego zacyo nziza.
Past Rurangwa Valentin, Umushumba wa ADEPR Ururembo rwa Kigali yashimangiye ko mu ntego za ADEPR harimo guhindura umuntu mu buryo bwuzuye.
Yavuze ko Itorero rigomba guhindura umuntu mu buryo bw’umwuka ndetse no mu buryo bw’umubiri.
Past Rurangwa yavuze ko iki gitaramo kizabafasha kwegera abantu benshi biganjemo abatabona umwanya uhagije wo kujya gusenga.
Uretse abo mu yandi madini n’amatorero n’abo muri ADEPR bazafashwa n’ijambo ry’Imana ndetse n’indirimbo.
Yagize ati “Dukwiriye kugira ADEPR Imana ireba ikavuga iti iyi niyo ADEPR twifuza, n’abanyetorero ndetse n’igihugu.”
Mbere y’igitaramo cyiswe “Shalom Gospel Festival” ku wa 13 Nzeri 2023 habanje igikorwa cyo kuganiriza urubyiruko ku ndangagaciro urubyiruko Imana, igihugu n’Itorero ADEPR byifuza.
Iri huriro ry’urubyiruko ryitabiriwe n’abagera kuri 362 barimo abo mu mashuri yisumbuye na kaminuza baturutse muri paruwasi 12 zigize ururembo rwa Kigali.
Kuri uyu wa 14 Nzeri 2023 abayobozi ba ADEPR na Shalom Choir basuye abadamu batishoboye babyariye mu ngo bo mu Murenge wa Kinyinya.
Abo 47 basoje kwiga umwuga w’ubudozi bahawe imashini zo kubafasha gushyira mu bikorwa amasomo bahawe, basabwa gukunda gusenga no gukora cyane.
Shalom choir yashinzwe mu 1986, yatangiye umurimo w’Imana ari korali y’abana bato igitangira yitwaga korali Umunezero, icyo gihe muri ADEPR Nyarugenge hari korali nkuru imwe ariyo Hoziyana.
Mu 1990 ni bwo iyi korali yahawe izina Shalom choir yamuritse album yayo ya mbere mu 2016, kuri ubu ni imwe muzikomeye mu itorero rya ADEPR.