Islael yongeye gufatanamo n’umutwe wa Hamas hapfira Abanyapalestine 198, Abandi 1.000 barakomereka.

Leta ya Palesitine yatangaje ko byibuze abantu bayo basaga 198, Aribo bishwe abandi barenga 1.000 bagakomerekera mu myigaragambyo y’igitero cyagabwe n’indege za gisirikare muri Isiraheli mu ntara ya Gaza.

Iyi myigaragambyo yatangijwe kuri uyu wa gatandatu mu gitondo, mu karere ka Gaza, mu majyepfo y’igihugu cya Islael n’igitero gitunguranye cy’abarwanyi ba Palesitine bari bayobowe na Gunmen wo mu itsinda rya kisilamu Hamas bifashishije indege za Gisirikare, cyahitanye nibura Abanya Isiraheli 40 ndetse gikomeretsa 545.

Ingabo za Isiraheli (IDF) zasubiye inyuma zihangana n’ibi bitero muri Gaza mu gihe zari zongerewe ingufu na Leta ya Islael yohereje irindi tsinda ry’ingabo muri iyo myigaragambyo

Minisitiri w’intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, yashimangiye ko ari urugamba barimo kandi biteguye kurutsinda uko byagenda kose, Mu gihe Minisitiri w’ingabo wa Isiraheli, Yoav Gallant we, yihanangirije Hamas ko izishyura igiciro kiremereye cy’ibyo yakoze.

Ati “Hamas yakoze ikosa rikomeye muri iki gitondo maze itangiza intambara yo kurwanya leta ya Isiraheli, Natwe tugiye kuyibera umutwaro ibibone”

Bizwi ko ingabo za IDF zirwanya umwanzi ahantu hose yaba ari kandi nta gusubira inyuma, Amashusho yafashwe yagaragazaga muri ako gace abashinzwe kuzimya umuriro bo muri Isiraheli barimo bazimya umuriro w’ibisasu mu mujyi wa Ashkelon, kubera ko umwotsi mwinshi wazamutse uva mu modoka zatwitse ndetse n’indege za gisirikare.

Ibisasu byavuze kandi muri Tel Aviv no hafi yayo, Mu gihe indege z’intambara zo muri Isiraheli zibasiye ingabo za Hamas muri Gaza zigirango zizisubize inyuma intambara ihoshe amashusho yafatiwe i Gaza yerekanaga imbaga y’ingabo n’abaturage ba Palesitine babyina hirya no hino mu mihanda ya Isiraheli.

Salah Arouri, umuyobozi wa Hamas yavuze ko iki gikorwa ari igisubizo ku byaha by’akazi Isiraheri yagiye ikorera Palestine’ Ni mu gihe kandi Igisirikare cya Isiraheli cyemeje ko abacengezi ba Palestine bakiri ahantu henshi hafi y’umupaka wa Gaza mu majyepfo ya Isiraheli. Kigategeka abaturage kuguma mu nzu zabo mu gihe umutekano utarizerwa ijana ku ijana.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: ellyman

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *