Umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana yiyemeje kujya yambara imyambaro ikurura abagabo kuko yabonye bashiturwa n’imiterere y’ibibuno by’abagore(Amafoto)

Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mugihugu cya Kenya, Nicah The Queen akomeje kuvugisha benshi kubera imyambarire ye abenshi bahamyako itandukanye n’iy’abakozi b’Imana.

Uyu muramyi uri mubagezweho mu mujyi wa Nairobi, ni umwe mubagore bafite imiterere irangaza benshi ndetse nawe akabigira iturufu akabyifashisha yimenyekanisha.

Nicah The Queen mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Nairobi Wire cyandikirwa muri Kenya yahamijeko imyambarire ye idahabanye n’imyemerere y’idini asengeramo avugako ari igikundiro Imana yamwihereye bityo agomba kugikoresha uko abyifuza.

Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mugihugu cya Kenya, Nicah The Queen

Nicah yagize ati “Nambara muburyo bumbereye, nabonye abagabo bakunda imiterere yanjye, abenshi iyo mbanyuzeho bitegereza cyane imiterere y’ikibuno cyanjye, kuri njye ntacyo bintwaye nibyiza cyane, biranshimisha cyane kuko Imana yampaye ibyo abagabo bakunda”

Yakomeje agira ati “Ndi umukristo wavutse ubwa kabiri kandi Umwuka Wera arakora mubuzima bwanjye… .. Imyambarire yanjye igira izihe ngaruka ku mibanire yanjye n’Imana!? Abantu bamwe bakwiye guhagarika gukora nkabarinzi b’Ijuru!?”

Uyu muhanzikazi avugako imyambabire ye ntawe ikwiriye kugusha kuko abantu bakwiye kumva ubutumwa bw’ijambo ry’Imana atambutsa mubihangano bye kurusha kwibanda cyane ku miterere y’umubiri we.

Nicah The Queen mu minsi ishize yavuzwe cyane ubwo yatandukanaga n’umukunzi we, icyo gihe yavuzeko ntacyo yahombye ngo kuko akimara gutandukana n’umukunzi we yahise yakira ubusabe bw’abasore bagera kuri 12 bose bashaka gukundana nawe.

Nicah The Queen akomeje kuvugisha benshi kubera imyambarire ye abenshi bahamyako itandukanye n’iy’abakozi b’Imana
Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *