Gasopo ku bakorera ibyaha ku mbuga nkoranyambaga, Kuko atazigera yihanganirwa “RIB”

Dr Murangira Thierry, Umuvugizi wa RIB, yibukije abaturarwanda byumwihariko abakoresha cyane imbuga nkoranyambaga ko urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rutazigera rwihanganira ibyaha bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga bigakorwa n’abantu harimo n’abitwaje umurimo bakora.

Ibi Umuvugizi wa RIB yabigarutseho mu Kiganiro kitwa “Waramutse Rwanda” gisanzwe gitambuka kuri Tereviziyo y’igihugu, kuri uyu wa kane tariki ya 19 Ukwakira 2023 cyagarutse ku byaha bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga no ku miyoboro ya Youtube.

Dr Murangira avuga ko hari abantu bamwe bakora ibyaha birimo gusebanya, kwibasira umuntu, gutoteza, kumwangisha rubanda bitewe n’imvugo wakoresheje ndetse no kumutesha agaciro.

Umuvugizi wa RIB avuga ko hari abantu benshi binjiye muri ibi bikorwa bamwe muri bo bakajya bakora amakosa yo gutukana ndetse bagashyiraho amakuru atari yo bagamije kubona ‘Views’ kugira ngo bacuruze bunguke ariko mu byukuri batazi ko bigize ibyaha.

Ati “Ukajya kubona umuntu ashyize inkuru itari ukuri kuri Youtube ye kandi iyo nkuru atangaje ishingiye ku binyoma no ku bihuha, kandi ugasanga bifite ingaruka kuri wa muntu runaka yavuzeho no kuri sosiyete muri rusange”.

Dr Murangira avuga ko hari n’abakoresha imbuga nkoranyambaga nk’urwa X ndetse n’izindi mbuga zitandukanye bagakoresha amazina atari ayabo bakibwira ko ibyaha bakoreraho bidashobora gutahurwa nyamara iyo bakurikiranywe bamenyekana.

Ati “N’ababikora bakwiye kubireka izina wakwiyita ryose uba uri bugaragare ukazafatwa kuko ibyo uba ukorera aho hose biba bisiga ibimenyetso turabihanangiriza rero kuko ibyo mukora bigize ibyaha”.

Ikindi cyagiye kigaragara Dr Murangira yagarutseho ni abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaza ibitekerezo byabo ku bantu urukiko rwahamije icyaha bo bagashaka kukimuhanaguraho bakurikije ibiterekerezo byabo nuko babibona ‘social justice’.

Ati “Hari nabo dusanga baragiye batera ubwoba abantu babashyiraho ibikangisho babasaba amafaranga kugira ngo badatangaza amakuru aberekeyeho, ibyo bigize icyaha cyo kwaka ruswa no gutera umuntu ubwoba abakora nk’ibyo bakwiye kubireka”.

Dr Murangira avuga ko inkuru ibogamye iba igaragara kandi buri wese aba ashobora kuyisoma no kuyumva akamenya uruhande nyiri kuyandika abogamiyemo.
Umuvugizi wa RIB avuga ko imbuga nkoranyambaga ari nk’inkota y’amugi abiri iyo uyikoresheje neza zakugirira akamaro bikakubyarira inyungu, ndetse wayikoresha nabi ikagukeba.

DR Murangira abajijwe niba byemewe kuvugira ku mbuga nkoranyambaga hakaganirwa ku rubanza rukiri mu nkiko ko byemewe yasubije ko bitemewe.

Ati “Tujya tubibona abantu badafite ubumenyi ku mategeko baganira ku manza zikiri mu nkiko rutaranacibwa, ndetse rutaranafatwaho icyemezo ibyo byose bikabangamira iperereza, kandi bikabangamira na banyiri urubanza, ibyo rero ntibyemewe urukiko rugomba kubahwa hakubahwa n’ibyatangarijwemo”.

Iki kiganiro cyari cyanatumiwemo abanyamakuru kugira ngo batange ibitekerezo ku bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga. Niwemwiza Anne Marie yavuze ko kuvugira ku mbuga nkoranyambaga atabibonamo ikibazo igihe ibyo biba bifite ibimenyetso.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: ellyman

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *