Kenya: Umwuzure wishe abagera kuri 15, wimura Ibihumbi.

Umuryango wa Croix-Rouge muri iki gihugu cya Kenya uvuga ko muri NAIROBI, KENYA Imvura nyinshi yivanze n’umuyaga mwinshi byavuyemo umwuzure uherutse guhitana abantu 15 muri ndetse n’abandi ibihumbi n’ibihumbi bakimurwa mu byabo.

Peter Murgor, umuyobozi ushinzwe ingaruka z’ibiza no kurwanya imihindagurikire y’ikirere hamwe n’umuryango utabara imbabare Croix-Rouge muri Kenya, yatangaje ko imvura nyinshi yishe abagera kuri 15 ndetse kandi amatungo nayo akahagendera utibagiwe imirima yahangirikiye.

Murgor yatangarije Ijwi Rya Amerika ko Amashuri menshi yagezweho n’ingaruka z’uyu mutingito ndetse n’ibitaro bimwe na bimwe byashyizwe ahagaragara ko nabyo byagezweho n’ingaruka, Murgor yanarengejeho ko ibintu bishobora kuba bibi kurushaho.

Mu iteganyagihe ry’uyu mwaka ushize, Ishami ry’iteganyagihe rya Kenya ryari ryaburiye abaturage ko iki gihugu kizagira imvura iri hejuru mu kigereranyo ndetse ko bitewe n’ubushyuhe bwo hejuru bw’inyanja ya pasifika yo hagati y’uburasirazuba hashobora kuzabaho n’umwuzure watutuka ku mvura nyinshi cyane.

Murgor yabibwiye Ijwi rya Amerika agira Ati: “Turamenyeshwa n’iteganyagihe ko ubusanzwe Ugushyingo ari ukwezi kw’impinga, Ati: “Niba Ugushyingo ari impinga kandi tukaba turi mu ntangiriro z’Ugushyingo, birashoboka ko… ibintu bishobora kuba bibi mu kwezi gutaha kwa ukuboza.

birashoboka ko abantu benshi bavanywe mu byabo n’uyu mwuzure ndetse hashobora no kuzaboneka abandi, biradusaba kwitwararika kuko biranashoboka ko hari benshi banahatakariza ubuzima. ”

Yavuze ko hafi kimwe cya kabiri cy’intara 47 zo muri Kenya ziri mu kaga, Nyuma y’uyu mwuzure aho igice cy’amajyaruguru cy’iki gihugu aricyo cyibasiwe cyane. Iyi mvura nyinshi yibasiye kandi abaturanyi ba Uganda,

Etiyopiya ndetse na Somaliya bituranye na kenya, Aho guverinoma yatangaje ko ari ibintu byihutirwa nyuma yuko abantu basaga 29 bose bapfuye ndetse n’ibihumbi amagana bakimurwa mu byabo bitewe n’umwuzure.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: ellyman

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *