Rosalynn Carter umugore wa Jimmy Carter wabaye Perezida wa USA yitabye Imana

Rosalynn Carter, umugore wa Jimmy Carter wabaye Perezida wa 39 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yitabye Imana ku myaka 96.

Amakuru y’urupfu rwa Rosalynn Carter yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.

Rosalynn Carter yitabye Imana nyuma y’umunsi umwe bitangajwe ko yatangiye guhabwa ubufasha n’ubujyanama bya nyuma bigenerwa umuntu uri hafi gupfa.

Mu itangazo umuryango w’uyu mugore washyize hanze wavuze ko yitabye Imana ari  kumwe  n’abagize  umuryango we.

Jimmy Carter w’myaka  99 yavuze ko “Rosalynn yari umugore mwiza mu bintu byose ndetse wamufashije  kugera ku bintu byinshi bihambaye yagezeho mu buzima.”

Ati “Yampaye inama zuje ubwenge ndetse antera imbaraga aho nari mbikeneye. Mu gihe cyose Rosalynn yari kuri iyi isi nabaga nzi ko hari umuntu unkunda kandi unshyigikira.”

Rosalynn yashakanye na Jimmy Carter ku wa 7 Nyakanga mu 1946, bombi bafitanye abana bane aribo Amy Carter, James Carter, Donnel Carter, Jack Carter n’abuzukuru 8 aribo Hugo James Wentzel, Jason Carter, Margaret Alicia Carter, Jeremy Carter,Joshua Carter, James Earl Carter, Sarah Carter, James Carter

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *