Itsinda rya Drups band ni rimwe mu matsinda amaze kumenyekana mu Rwanda mu yaririmba indirimbo zo kuramya nyuma y’igitaramo cya mbere bakoze mu mwaka wa 2022,bateguye ikindi gitaramo bise “God First Edition 2
Aba basore n’inkumi bateguye igitaramo mbaturamugabo kizagaragaramo abahanzi bakomeye hano mu Rwanda barimo Domini Nic , True Promise ndetse icyamamare kuva mu gihugu cya Afurika y’epfo witwa .
Iri tsinda rigizwe n’abasore n’inkumi aribo Nkokeza Alice, Tuyizere Esther, Rukundo Bertrand, Izere Sam Gentil, Musoni Mbarushimana Peruth, Shalom Phalone, Lilian Tuyishimire, Eddy Hakizimana ma Emely Penzi. ryatangiye kuririmba mu mwaka wa 2020 aho batangiye kuririmba basubiramo indirimbo z’abandi ariko uko imyaka yashiraga niko bagenda babwira n’abakunzi babo ko bashoboye kuba baririmba indirimbo zabo kugeza ubwo bateguye igitaramo cyabo cya mbere cyabaye muri 2022 .
Icyo gihe igitaramo cyabo yabereye muri Bethesida Holy Church aho bari batumiyemo James na Daniella, Bosco Nshuti, Alexis Dusabe, Elie Bahati, True Promises, Boanegers n’abandi.
Mu kiganiro na Mugisha Patrick Umuyobozi wa Drups Band yadutangarije impamvu bateguye igitaramo God First ndetse no gutumira umuhanzi ukomeye nka Nomthie Sibisi ndetse n’abandi bahanzi bakomeye mu kuririmba indirimbo zo guhimbaza mu Rwanda .
Yagize ati “ iki gitaramo kigamije gushishishikariza abantu kwongera kugarukira Imana cyane ko muri iyi minsi isi yugarijwe n’ibibazo byinshi cyane ibyibasira urubyiruko rukiri ruto akaba ariyo mpamvu ibitaramo byacu tuba dushaka ko byitabirwa n’urubyiruko kugira ngo twige ijamabo ry’Imana ndetse n’ibindi bitandukanye .
Tumubajije icyatumye kuri iyi nshuro bifuje gutumira umuhanzi w’icyamamare mu kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza wo muri afurika y’epfo uzwi nka Nomthie Sibisi.
Yagize ati “Nomthie Sibisi ni izina riremereye muri kiriya gihugu ndetse no muri Afurika y’Amajyepfo yose dore ko yanditse amateka mu gitaramo yakoreye muri Eswatini mu mwaka wa 2018 amatike agashira imburagihe.
Ni umuramyi uzwiho kugira ijwi riremereye ku buryo iyo afashe indangururamajwi aterura indirimbo ibikuta bikenda kunyeganyega.
Nomthi Sibisi ni umwanditsi w’indirimbo, umuramyi, umuyobozi wo kuramya no guhimbaza Imana akaba n’umushabitsi. Uyu mutegarugori watangiye kuririmba akiri muto akunze kuvuga ko gukora umuziki ari cyo kintu cya mbere ingingo ze zumva vuba.
Yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo “UJesuLo yasohoye mu mwaka wa 2018, “Unkulunkulu”, “Ngowele Uyingowele”, “My God”, “My Heart My Experience” yafashwe mu buryo bwa ’live recording’ ikaba imwe mu ndirimbo zikomeje kwandika amateka muri kiriya gihugu.
Tumubajije impamvu bahisemo gutumira Dominic Nic na True Promises yatubwiye ko ari abaramyi beza bakunzwe cyane hano mu Rwanda kandi bigiraho byinsih bakaba barifuje ko nabo bazataramira abakristo mu gitaramo cyabo cya God First Edition yabo ya kabiri .
Mu gusoza yasabaye abakristuko bazitabira igitaramo cyabo bakaza bakaramya ,bakanasenga kuko ariyo nzira nziza yo kwiyegereza Imana n’Umwami Yesu Kristo .
Igitaramo God First edition ya kabiri biteganyijwe kuzaba tariki a ya 03 Ukuboza 2023 kikazabera muri Intare Conference Arena yo ku Gisozi aho kwinjira bizaba ari 5000 Frw Ahasanzwe ,10.000Frw VIP,20.000Frw VVIP na 50.000Frw


