Alaphat entertainment yateguye irushanwa ry’abaririmba Karaoke

Nyuma  y’uko  uruganda  rwo  mu Rwanda  mu myidagaduro rukomeje gutera imbere  amarushanwa y’abahanzi akomeje  kuba menshi kuri  iyi nshuro mu Rwanda hagiye  kuba irushanwa rihuriza  hamwe  abaririmba karaoke .

Iri  rushanwa ryiswe  Karaoke King and  Queen  ryateguwe na  Alaphat  Entertainment  rigamije  guhitamo  umusore  n’umukobwa  uzi kuririmba neza  aho  uzahiga abandi

Mu kiganiro n’itangazamakuru Nkuramuruge  umuyobozi wa  Alaphat  Entertainment  yavuze ko iri  rushanwa  baritekereje  mu rwego rwo gukomeza guteza  imbere abaririmba Karaoke kugira ngo nabo babashe kwiteza imbere mu buzima bwabo nkuko  abanda bahanzi  batunzwe n’akazi bakora .

Yavuze ko iri  rushanwa rizatangira tariki  ya  30 Ugushyingo 2023 aho  abahantana bazatangira  ibikorwa  byo kwigaragaza  bizwi nka Road show mu ntara  zitandukanye  z’u Rwanda .

Umunyarwenya  Seth ubarizwa muri  Zuby Comedy uzaba  ariwe  mushyushya  rugamba  muri  iri rushanwa we yavuze  ko  iri rushanwa barishyiriweho mu rwego rwo guteza imbere  abaririmba Karaoke  kuko  bazabyungukiramo byinshi kandi  bizaba ari igihe cyiza cyo kugaragaza ibyo bakora  kandi bizatuma baruhaho kubona  akazi  ahantu hatandukanye  nko mu mahoteli ndetse  no mu tubari  dutandukanye  mu gihugu .

Yakomeje avuga ko uzitwara neza  bizatuma  aruhaho kumenyekana mu gihugu  hose kabone ko  iryo rushanwa rizajya rinyuma  Live ku isibo Tv ndetse  no mu binyamakuru  bitandukanye  mu gihugu .

Ku bijyanye n’amatora  Alaphat  yavuze ko  bizajya bikorerwa  ku rubuga rwa nonehoevents.com aho  amanita  40% azava mu majwi  yo kuri murandasi ,naho 40% akazatangwa n’akanama  nkemurampaka ,20% akazava muko umutu azaba  yigaragaje  muri road show. Gutira  ijwi rimwe ni amafaranga 100 umuntu  akaba yemerewe gutora inshuro zise zishoboka .

Biteganyijwe ko  amatora  azarangira tariki  ya  1 Mutarama 2024  naho umunsi wa  Finale ube  tariki ya  27  Mutarama  aho  uzaba uzahiga  abandi mu bahungu no mu bakobwa  azahembwa  miliyoni  2  naho uzaba yarakunzwe n’abantu benshi  we  ahembwe miliyoni imwe .

Iki gikorwa cyo gutora  King and queen  muri  Karaoke  cyatewe  inkunga na  Active  Technology company,Home Land  Bar & Restaurant,Relax  Bar &Restaurant ,Top Glass Dealers Ltd ,Isibo Tv   na Inyarwanda  ndetse  ni bindi bitangazamakuru  .

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *