Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Bosco Nshuti yaraye ahagurutse I Kigali ku mugoroba wokuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Ugushyingo 2023 yerekeza ku mugabane w’Uburayi aho agiye gukoreera ibitaramo bitandukanye bizazenguruka uwo mugabane .
Uyu muhanzi Mbere y’uko ahaguruku ku kibuga mpuzamahanaga cya Kigali Bosco Nshuti yatangarije itangzamakuru ko mu cyumweru gishize aribwo yabonye Visa imwemerera kuzeguruka bimwe mu bihugu bigize umuryango w’Ubumwe bw’Iburayi izwi nka schengen .
Uyu mugabo biteganyijwe ko azakorera ibitaramo mu gihugu cy’Ubufaransa,Ububiligi,na Sweden,Danmark.na Polonye .
Bosco Nshuti uri mu bahanzi bari guhatanira igihembo mu Irushanwa rya Gospel People Rise Up aho ahatanye na Joish Ishimwe ,Danny Mutabazi na Chryso Ndasingwa bitaganyijwe ko nyuma y’ibyo bitaramo ko azahita agaruka mu Rwanda aho afite igitaramo mu mpera z’Ukuboza
